Indwara ya Ebola muri Congo ikomeje gufata intera ihangayikishije benshi
Imiryango ifasha ivuga ko umubare w’abantu bazwi ko banduye indwara ya Ebola mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku nshuro ya mbere umaze kurenga 1000.
Abantu 629 ni bo bamaze gupfa bazize Ebola kuva yatangazwa ko yongeye kwaduka muri iki gihugu mu kwezi kwa munani mu mwaka ushize wa 2018 nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Umubare w’abarwayi ba Ebola wariyongereye cyane mu cyumweru gishize – abarwayi 58 bashya mu cyumweru kimwe, umubare munini wa mbere ubayeho mu gihe nk’icyo muri uyu mwaka.
Umwe mu miryango ifasha wa International Rescue Committee, uvuga ko Congo yateye “intambwe ibabaje”
Itangazo wasohoye rigira riti “Hashize hafi amezi arindwi iyi ndwara yadutse, ubundi kuri ubu twakagombye kuba tubona umubare w’abayandura ugabanuka, aho kwiyongera”.
“Tugerageje kugira umutima wo kwizera, bisa nkaho iyi ndwara izamara n’andi mezi atandatu ari imbere – ariko mu by’ukuri, birashoboka ko hashobora gushira undi mwaka tugihanganye n’iyi ndwara”.
Ingorane mu guhangana na Ebola
Abakora mu bikorwa by’ubuvuzi bwa Ebola bugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke muri ako karere ndetse na bamwe mu baturage barwanya ibikorwa by’ubuvuzi.
Ibigo byinshi bivurirwamo Ebola byagabweho ibitero n’abantu batamenyekanye ndetse n’ababwari ba Ebola – bashobora kwanduza – bava aho bavurirwaga.
Ni ku nshuro ya 10 Ebola yadutse muri Congo mu mateka y’iki gihugu, ariko kugeza ubu iyi yo kuri iyi nshuro igaragara nkaho guhangana na yo biri kuba urusobe.
Ni na yo yibasiye abantu benshi cyane kurusha izindi zabanje muri iki gihugu, ikaba n’iya kabiri ikaze cyane ibayeho ku Isi.
Hari impungenge ko hari abantu bamwe baba bakure yaho ibigo by’ubuvuzi bwa Ebola biherereye – ibintu bituma bigorana gukumira ko iyi ndwara ikomeza gukwirakwira.
Ntakirutimana Deus