Moise Katumbi arahamagarira Abanye-Congo kuvana Kabila ku butegetsi

Moise Katumbi, umwe mu bahabwaga amahirwe mu magambo yo kuyobora Congo Kinshasa nyuma ya Kabila arahamagarira Abanye-Congo guhagurukira kurwanya Kabila akava ku butegetsi.
Abitangaje nyuma yuko komisiyo yigenga y’amatora itangaje ko mu ntara za Beni Yumbi na Butembo amatora yaho yimuriwe muri Werurwe 2019 kubera ibibazo bihavugwa by’umutekano muke na Ebola.
Abicishije kuri konti ye ya twitter, Katumbi ati ” Kwimura amatora muri izo ntara  ni ibintu bidasobanutse. Ni itekinika ryerekana ko ubutegetsi bushaka gukomeza ibikorwa byo kwiba kugeza kuri amina. Naanga na Ceni bashimangiye imikorere yabo mibi no kudashobora. Abanye-Congo bagomba gushyira hamwe bakirukana ubwo butegetsi.”
Katumbi wabaye guverineri muri Congo yaje kwangirwa guhatanira umwanya wa perezida kubera ibyaha bitandukanye yagiye akurikiranwaho muri iki gihugu.
Amatora muri Congo ateganyijwe muri Werurwe muri izo ntara ebyiri mu gihe mu zindi ntara azaba tariki ya 30 Ukuboza 2018. Aya matora yari kuba mi myaka ibiri ishize.
N.D.