Hakozwe amavugurura muri Diaspora y’u Rwanda
Inama ya Diaspora ku Isi yemeje imiterere mishya n’imikorere mishya byayo ku bijyanye na gahunda z’iterambere ry’igihugu rirambye, kwegereza ibikorwa abo bigenewe n’ibindi.
Ibi byasuzumiwe mu nama yabereye i Kigali muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, ku wa Mbere tariki ya 24 Ukuboza 2018.
Guhera ubu Diaspora zigiye kujya zigenga zifite sitati zazo ariko Minisiteri itange umurongo mukuru wa politiki y’u Rwanda zigenderaho. Bimwe mu byemejwe ni uko hazabaho urwego rukuru ruhuza ibikorwa kuri buri mugabane.
Perezida wa Diaspora ku Isi ( RDGN), Murenzi Daniel avuga ko amavugurura yifuzwa bitewe n’uko hagomba kubahirizwa gahunda yo kwegereza ibikorwa abo bireba.
Harifuzwa ko Diaspora nayo yagendera ku cyerekezo 2050 cya leta, abayigize bakita ku iterambere rirambye kandi hakaba kwegereza ubuyobozi abaturage kugirango inzego z’ibanze abe arizo zifata ibyemezo bishingiye ku mirongo mikuru ya politiki y’igihugu.
Harifuzwa ko za Diaspora mu bihugu zirimo zagira(amategeko azigenga) aho kugira sitati imwe ku rwego rw’Isi kandi Diaspora zose zidahuje imiterere n’ibihugu zirimo bikaba bitandukanye.
Hifujwe ko hajyaho ikipe ishinzwe guhuza ibikorwa kuri buri mugabane w’Isi bagahuza Diaspora ziri mu bihugu bigize uwo mugabane.
Bwana Rutayisire Boniface, umwe mu bari muri Diaspora yo mu Bubiligi akaba ari n’umushakashatsi wita ku guteza imbere Ubunyarwanda( kuba umunyarwanda na Ndi umunyarwanda) yeretse abari aho na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wari uhagarariye leta y’u Rwanda, Sezibera Richard ibyiza byo kwemera ayo mavugurura kuko azatuma Diaspora ikora neza.
Yasobanuye ko ayo mavurura yifuzwa ari ikintu cyiza kuko yagize igihe cyo kuyigaho. Yavuze ko nk’imiterere yifuzwa kuri ubu yo kwegereza ubuyobozi abo bireba ariyo itangiye gukoreshwa na Diaspora yo mu Bubiligi kandi bikaba bitangiye gutanga umusaruro kuko ubu nka Diaspora Ishami rya Bruxelles rimaze kugira ibiro byabo n’icyicaro cyabo aho bakorera, bakakira ababagannye n’ibindi.
Dr Sezibera Richard yafashe ijambo avuga ko bagiye guteza imbere ikoranabuhanga muri Diaspora hakajya haba inama nyinshi hakoreshejwe ikoranabuhanga abantu batavuye aho bari(video conference).
Yakomeje avuga ko ashyigikiye amavugurura yifuzwa kuko ikigamijwe ari ukongera umusaruro. yasabye ko ko ijambo Diaspora ryarushaho kunozwa kuko mu muco nyarwanda ahaba abanyarwanda aba ari u Rwanda.
Ntakirutimana Deus