Minisitiri Dr Munyakazi waramutswaga uburezi na Uwizeyimana banditse begura

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byakiriye amabaruwa asaba ubwegure bw’abanyamabanga ba leta 2, abo ni Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi.

Aya mabaruwa bayashyikirije Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2020 nk’uko bigaragara kuri twitter y’urubuga rw’ibiro by’iyi minisiteri.

Rigira riti “Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, azashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.’’

Ubwegure bwa Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko bwakomeje gusabwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ni nyuma yuko avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ke ko gucunga umutekano mu nyubako imwe mu zikomeye muri Kigali. Uyu mugore ngo wari ugiye kumusaka akamuhohotera ndetse akamusaba imbabazi, akorera sosiyete imwe mu zikomeye zicunga umutekano mu Rwanda, dore ko ari nayo yonyine igaragara abakozi bayo bafite imbunda mu kazi. Amafoto yakwirakwijwe yagaragaje Uwizeyimana ari kumwe n’uyu mugore akekwaho guhohotera bari ku biro by’uru rwego yagiye gusaba imbabazi.

Uwizeyimana wahoze mu banengaga ubutegetsi buriho mu Rwanda yifashishije itangazamakuru yaje kuza mu Rwanda ahabwa imyanya itandukanye mu buyobozi bwite bwa leta. Muri icyo gihe yagaragayeho imvugo zimwe na zimwe zavuzweho cyane. Hari iyo kwita abanyamakuru imihirimbiri, bafashe nko kubahindanyiriza isura muri rubanda no kurubangisha, bibabangamira mu kazi kabo.

Undi wanditse asezera ku nshingano yahawe ni Dr Isaac Munyakazi wari umunyamabanga wa leta ushinzwe Amashuri y’incuke, Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Dr Munyakazi Isaac. Uyu avugwaho kuba yari afashe mu biganza bye uburezi bw’u Rwanda. Abenshi bavuga ko yabuteje imbere akagira n’ibyo ashyira ku murongo. Ibyo birimo guhagarika inkundura y’ubuyobozi bw’ibigo byongeraga amafaranga uko byishakiye, bimwe bifatanyije n’ababishyigikiye mu buryo butanoze babaga bari muri komite z’ababyeyi.

Ku gihe cye kandi hagiye hubakwa ibyumba by’amashuri hirya no hino ku muvuduko udasanzwe. Havuguruwe n’ibijyanye no guhigura abarimu mu gihe cy’iminsi y’akazi(bivaho), abasha no kumvisha abanyarwanda ibijyanye n’uburezi kuri bose. Aha havugwaga ubucucike mu mashuri ariko abumvisha ko ari urugendo ruganisha ku ireme ryifuzwa, rubanzirizwa no gukundisha abanyarwanda ishuri no kubafasha kubanza kubona uburezi bw’ibanze ndetse n’ibyo kuvugurura integanyanyigisho no kwandikira ibitabo mu Rwanda, kwandikira ibizamini mu Rwanda ndetse na dipolome; yasobanuraga bikumvikana neza.

Ubwegure bwa Dr Munyakazi buhatse iki?

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru birimo Valuenews avuga ko Dr. Munyakazi Isaac akurikiranweho uburiganya mu bizamini bya leta bisoza umwaka wa 2019. Munyakazi ngo yaba yaragize uruhare mu buriganya bwatumye hari ishuri ryari mu myanya yo hejuru y’ijana mu bizamini bisoza amashuri by’umwaka ushize, arangije arishyira mu myanya 10 ya mbere ku rwego rw’igihugu.

Bivugwa ko yabikoze abifashijwemo n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) aho bikekwa ko yahawe ruswa n’umuyobozi w’iryo shuri kugira ngo bikorwe. Gusa andi makuru yemeza ko ibyaha akurikiranyweho bikiri gukorerwa iperereza, nubwo nyir’ubwite yemera ibyo aregwa ndetse akanabisabira imbabazi.

Ubwegure muri guverinoma ntibwaherukaga, uretse abayobozi bavanwaga mu myanya biciye mu mabaruwa bahabwaga na Minisitiri w’Intebe, ugasanga abantu bavuga uyihawe ashobora kuba yarakoze amakosa akomeye.

Muri guverinoma uzwi cyane weguye ni Joseph Habineza wari minisitiri w’urubyiruko, umuco na siporo weguye kubera imyitwarire yari yakomojweho n’ikinyamakuru cy’abatavuga rumwe na leta, cyanditse inkuru kikanasohora amafoto yagaragayeho imyitwarire idahwitse nyuma akandika yegura. Nyuma yaho ariko yaje kongera kugirirwa icyizere asubizwa ku buyobozi bw’iyo minisiteri.

Ntakirutimana Deus