Menya icyo izina rivuze mu mategeko n’icyo kwirinda mu kwita umwana

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakunze kwerekana ko badasobanukiwe ibijyanye n’amategeko, ibi kandi byagaragajwe n’inzego zitandukanye, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugira ubumenyi ku bijyanye n’aya mategeko, ayo ari yo, icyo asobanuye n’uko yakoreshwa, ikinyamkauru The Source post  cyabahitiyemo kubagezaho zimwe mu ngingo z’amategeko akoreshwa mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego yabahitiyemo zimwe mu ngingo ziri mu Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa  28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango. Izo ngingo ni izivuga ku bigize izina umwana yitwa, ibikurikizwa n’ibyo kwitwararikamo.

UMUTWE WA MBERE: IZINA

Ingingo ya 36: Ibigize izina

Izina rigizwe n’izina bwite n’izina ry’ingereka.

Izina ry’ingereka rishobora kuba izina ry’idini, iry’umuryango cyangwa yombi. Uru rutonde rw’amazina rugomba gukurikizwa mu nyandiko z’ubutegetsi, bitaba ibyo inyandiko igata agaciro.

Icyakora, inyandiko zisanzwe ziriho, zaba izakorewe mu Rwanda cyangwa mu mahanga hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko cyangwa imigenzo y’aho zakorewe zigumana agaciro kazo.

Ingingo ya 37: Igihamya izina ry’umuntu

Izina ry’umuntu ni iryanditse mu nyandiko ye y’ivuka.

Ingingo ya 38: Uburenganzira bwo kugira izina

Umwana wese afite uburenganzira bwo kugira izina. Umubyeyi w’umwana cyangwa undi umufiteho ububasha bwa kibyeyi afite inshingano zo kumuhitiramo izina ashaka.

Ingingo ya 39: Amazina abujijwe

Umwana ntashobora kwitwa amazina yose ya se, aya nyina cyangwa ay’abo bavukana.
Izina ntirishobora gusesereza imigenzo myiza cyangwa ubunyangamugayo by’abantu. Inkurikizi zo gushyingirwa
cyangwa z’amasezerano y’idini ku izina
Ishyingirwa cyangwa amasezerano y’idini ntibihindura izina ry’umuntu.

Icyakora, ku bwumvikane bw’abashyingiranywe, buri wese afite uburenganzira bwo kwitwa izina
bwite ry’uwo bashyingiranywe ariko rikongerwa ku mazina ye asanganywe bikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye.
Gukoresha izina ry’amasezerano y’idini byemerwa iyo bikorewe imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho ubishaka atuye.

Icyakora, izina ry’amasezerano y’idini ryiyongera ku izina asanganywe, bigatangirwa icyemezo giteganywa
n’Iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Ingingo ya 40: Inkurikizi zo gushyingirwa cyangwa z’amasezerano y’idini ku izina

Ishyingirwa cyangwa amasezerano y’idini ntibihindura izina ry’umuntu.
Icyakora, ku bwumvikane bw’abashyingiranywe, buri wese afite uburenganzira bwo kwitwa izina
bwite ry’uwo bashyingiranywe ariko rikongerwa ku mazina ye asanganywe bikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye.
Gukoresha izina ry’amasezerano y’idini byemerwa iyo bikorewe imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho ubishaka atuye.

Icyakora, izina ry’amasezerano y’idini ryiyongera ku izina asanganywe, bigatangirwa icyemezo giteganywa
n’Iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Ingingo ya 41: Inkurikizi zo gusesa ishyingirwa
cyangwa amasezerano y’idini ku izina
Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera urupfu usigaye ashobora gusaba ko izina ry’uwo bashyigiranywe umwanditsi w’irangamimerere
arikuraho.

Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera ubutane, umwe mu bari barashyingiranywe ashobora gusaba mu gihe cy’urubanza rw’ubutane
ko izina ry’uwo bari barashyingiranywe rikurwaho cyangwa akabisaba nyuma ariko agategekwa kubahiriza inzira yo guhindura izina iteganywa n’amategeko.

Uwifuza ko uwo bashyingiranywe yamburwa izina rye yitiriwe, baba bakiri kumwe cyangwa baratanye, abisaba umwanditsi w’irangamimerere
w’aho batuye. Iyo abashyingiranywe
batabyumvikanyeho, abiregera mu rukiko rubifitiye ububasha.

Iyo uwari warahawe izina ry’uwo bashyingiranywe yifuje kurihindura, abikora mu buryo busanzwe bwo guhindura izina.

Iyo habayeho iseswa ry’amasezerano y’idini, uwiswe izina kubera ayo masezerano ashobora gusaba umwanditsi w’irangamimerere kurikuraho yitwaje icyemezo giteganywa n’iteka rivugwa mu ngingo ya 40 y’iri tegeko.

Ntakirutimana Deus