Menya byinshi ku gitsina cy’umugabo, kuvunika, kongerwa n’inyungu zo kugisiramura

Igitsina cy’umugabo cyashyizwe ku meza ngo gisuzumwe na muganga Professeur Kimassoum Rimtebaye, ukuriye serivisi y’ubuvuzi bw’indwara z’urwungano rw’inkari mu bitaro bikuru bya N’Djamena.

Uyu muganga kandi w’inzobere mu kubaga, aradufasha gusobanukirwa by’ibanze igitsina cy’umugabo.

Indeshyo isanzwe yacyo ni iyihe?

Igitsina cy’umugabo nacyo kigenda gikura uko uruhinja ruvamo umwana, umuhungu, ingimbi kugeza umusore arangije gukura.

Bityo rero nta ndeshyo fatizo y’igitsina cy’umugabo ibaho.

Tugiye gufata urugero rw’umusore urengeje imyaka 20 ubu utagikura.

Igikoresho gipima uburebure

Muri rusange, igitsina cy’uwo musore uburebure bwacyo buba buri hagati ya 6 na 10 cm mu gihe kitafashe umurego.

Kuko iyo cyawufashe kiba kirekire kandi umubyimba ukiyongera ariko ibyo ntibiba ku rugero rungana ku bagabo bose.

Hari abo, iyo cyafashe umurego, cyiyongeraho 2 cm gusa, hari n’abo cyiyongeraho 6 cm, 8 cm, hari n’abo cyikuba kabiri.

Hari ubuvuzi cyangwa imiti byo kongera iki gitsina?

Yego, hari imiti cyangwa ubuvuzi bwo kongera igitsina cy’umugabo.

Gusa ubwo buvuzi bubaho iyo bibonetse ko umwana, ugereranyije n’imyaka ye, afite igitsina gito cyane.

Bikorwa cyane cyane mu gihe umuntu agikura, kuko iyo warenze icyo gihe ntabwo abaganga bashobora kongera igitsina cyawe.

Ubwo ni ubuvuzi bushingiye ku misemburo kuko iy’abo bana bafite igitsina gito cyane biba byagaragaye ko idakora nk’uko bisanzwe.

Aho rero hari imiti baterwa. Nyuma y’inshinge eshanu mupima ingano y’igitsina cy’umwana.

Iyo musanze igitsina cye kimaze kungana n’igisanzwe ku myaka ye muhagarika inshinge aterwa kuko nazo zishobora kugira ingaruka ku mikurire y’izindi ngingo.

Professeur Kimassoum Rimtebaye
y’isanamu,Professeur Kimassoum Rimtebaye

Muri macye igitsina gishobora kongerwa n’abaganga bigendanye n’ikigero cyo gukura umwana arimo.

Wakongera ubushobozi bw’iki gitsina mu mibonano mpuzabitsina?

Kenshi hari abantu baza kutubwira ko bafite ibibazo bisanzwe byo gufata umurego kugira ngo bakore imibonano mpuzabitsina. Ni ngombwa kubafasha.

Bisaba gukora inyigo ngo umenye aho ikibazo kiri maze abe ari ho havurwa.

Iyo bidakozwe gutyo ushobora guha umuntu imiti ikamugiraho ingaruka zikomeye cyane ku buzima.

Ndafata urugero rw’umuntu ufite uburwayi bw’umutima. Murabizi ko hari imiti yitwa viagra, ushobora guha umurwayi ufite intege nke muri kariya karimo ikamufasha gufata umurego.

Ariko iyo uwo muntu afite ibibazo by’umutima, bishobora kuba bitazwi, ukamuha iyo miti bishobora kumutera guhagarara k’umutima, kandi ibikurikira birazwi.

Gupima testostérone

Iyo ufashe umugabo urengeje imyaka 50 ukamushyira ku misemburo ya testosterone, azagira gufata umurego byiza.

Ariko bisaba gupima niba adafite prostate iri kuzamuka, ukareba niba nta cancer ya prostate afite itazwi.

Iyo udakoze iryo suzuma ngo umenye ibyo byose maze ukamuha iyo miti yo gukangura imisemburo y’udusabo tw’intanga-ngabo, uba ukongeje prostate ye, uba ukongeje kurushaho cancer ya prostate.

Rero mu gushaka gukemura ikibazo cyo gufata umurego ushobora kubivanamo uburwayi bukaze kurushaho. Iyo ananiwe kunyara kuko prostate yafunze inzira y’inkari, azagira ikibazo cy’impyiko (‘renal failure’/’insuffisance rénale’).

Ubwo buvuzi koko bwakorwa kugira ngo witware neza mu mibonano, ariko bikagira igipimo ntarengwa.

Niba ari ukugira ngo wereke uwo muri gukorana imibonano ‘ubugabo’ cyane, cyangwa se ushaka imiti kugira ngo ubashe kurangiza inshuro eshanu mu ijoro rimwe, ibyo nabyo byagutera akaga, kandi ukomeje gufata viagra bishobora kugutera umutima.

Birakwiye kumva ko niba wakoze imibonano mpuzabitsina isanzwe, kugeza ku gusohora, bihwanye n’intege z’umubiri zo kugenda 16Km n’amaguru.

Gukebwa bifite inyungu z’ubuvuzi?

Gukebwa bigabanya ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko ntibivanaho ibyo byago.

Muri iyi minsi kandi, birazwi ko ibyo birinda cancer y’igihu kirengaho ku gitsina. Ibyo biraboneka kuko ahantu hari umuco wo gukebwa iyo cancer ari nkeya.

Umuneke waciweho agace k'imbere k'igishishwa cyawo

Nonese inyungu yo kugumana ako gahu no kudakebwa ni iyihe?

Hariho indwara yo gufungana k’umwenge w’inkari ku gitsina, iyo ufunganye haba ikibazo mu kunyara, mu kugikemura agace kafunganye karabagwa bakakavanaho.

Nyamara agace nyako karinda iyo ndwara ni kariya gahu. Ni yo mpamvu uyu munsi i Burayi, hafi 80% by’abagabo badakebwe.

Ariko bisaba iki? Bazi kuhakorera neza isuku, bakurura neza kariya gahu maze bakahoza neza, ni nkaho nabo baba bameze nk’abakebwe.

Bagumana kariya gahu kabo gashobora kubakingira no kubafasha mu gihe bagira iriya ndwara yo gufungana kw’inzira y’inkari.

Hari isano y’igitsina na cancer ya prostate?

Ku bwanjye, nta huriro. Iyo habajijwe ibibazo nk’ibyo ni ukugira ngo bamenye niba abantu bakora imibonano mpuzabitsina kenshi barwara cancer ya prostate. Ntabwo ari byo, nta huriro, ni ingingo ebyiri zitandukanye, zigira indwara zitandukanye.

Umugabo wifashe ku myanya ndangagitsina agaragaza uburibwe

Kuvunika kw’igitsina gabo bibaho? Biterwa n’iki? Bivurwa bite?

Yego, bibaho. Hari ibintu bikubwira ko igitsina cyavunitse: kumanyuka byumvishwa amatwi, guhindura imiterere kwacyo, kunanirwa gufata umurego, n’uburibwe.

Niba ubonye ibyo bimenyetso ihutire kwa muganga kureba inzobere mu rwungano rw’inkari. Hagomba kubagwa.

Uko kubaga kugizwe no gusohora imbumbe z’amaraso, gusubiranya no gutunganya ahavunitse hakoreshejwe agashumi kabugenewe maze nyuma ugakira neza iyo mvune.

Iyo batakubaze, ntabwo upfa ariko ziriya mbumbe z’amaraso zahaheze zitangira gukomera, igitsina cyawe kikagenda kigakomera, gufata umurego ntibyongera kubaho uko bisanzwe bityo mu gihe kiri imbere ntushobore no gukora imibonano, igitsina cyawe kikazasigara kigufasha kunyara gusa.

BBC

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *