Musanze: Barifuza uruhare rw’abajyanama b’akarere mu iterambere ry’ikoranabuhanga

Uyu munsi umuturage uri mu cyaro mu karere ka Musanze avana amafaranga kuri banki, yibereye iwe ubundi akishyura mituweli n’izindi serivisi zitandukanye zitangwa na Leta.

Ni ikoranabuhanga ryafatwaga nk’iridashoboka mu myaka yatambutse.

Icyakora, aba baturage bavuga ko hari ibigikeneye kunozwa mu mikoreshereze iri koranabuhanga; ingingo bahurizaho na Rucyahana Mpuhwe Andrew wabaye mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze mu myaka yatambutse.

Muri rusange abatuye akarere ka Musanze bashimira Leta yatekereje politike y’ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi z’iterambere, ni mu gihe Leta ifite umuhigo ko umwaka wa 2024 uzagera yarongereye iminara y’itumanaho ndetse ko izaba yaragejeje umurongo mugari wa interineti (broadband) kuri buri muturarwanda.

Leta kandi ifite umuhigo wo korohereza abaturage kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telephone na mudasobwa, kuzamurira abaturage ubumenyi bw’ibanze mu byikoranabuhanga ku kigereranyo cya 100% by’urubyiruko na 60% by’abakuze guhera ku myaka 15 bimyuze muri gahunda y’Intore mu Ikoranabuhanga izwi na ‘Digital Ambassadors Program-DAP’.

Ndayambaje Norbert, umwe mu baturage b’akarere ka Musanze, utuye mu Murenge wa Kinigi, akaba ahura cyane n’abakerarugendo, avuga ko yishimira urwego akarere ke kagezeho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse ko abakerugendo bakunze kumubwira ko “u Rwanda rwakataje mu ikoranabuhanga kurusha ibihugu byinshi ku Isi.”

Cyakora uyu muturage kimwe na bagenzi be batuye hirya no hino muri Musanze basaba ko hanozwa ibijyanye n’ihuzanzira (network) mu mirenge imwe n’imwe y’icyaro kugira ngo ikoranabuhanga rirusheho kubabyarira inyungu mu iterambere ryabo rya buri munsi; ibintu bifuza ko byagirwamo uruhare n’abajyanama b’akarere bari hafi gutorwa.

Rucyahana Mpuhwe Andrew, muri manda ishize yari yaratoranyijwe n’abahagarariye abaturage [abajyanama] bamutorera kuba umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, unafite mu nshingano ze ibijyanye n’iri koranabuhanga.

Ukurikije ibyifuzo by’abaturage, uyu mugabo afite ubunararibonye bwahangana n’ibyo bibazo abaturage bagaragaje;

Ese akarere arakazi mu nguni zako zose?

Bwa mbere yabaye umukorerabushake muri aka karere mu gihe cy’imyaka 8. Itanu yari umuyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Musanze [2010-2015], iyindi itatu aba umujyanama mu nama njyanama y’akarere ka Musanze, muri icyo gihe ndetse yabonywemo ubushobozi butuma agirwa uwungirije Meya.

Ku bijyanye n’amashuri, Bwana Rucyahana Mpuhwe afatwa nk’umwe mu bafite ubumenyi mu iterambere ry’u Rwanda wazengurutse amashuri menshi hirya no hino ku Isi, ahavoma ubumenyi.

Rucyahana afite impamyabumenyi zitandukanye, harimo iyo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s degree) mu by’amategeko yahawe na Kaminuza ya Makerere muri Uganda. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ku bijyanye n’imicungire y’imishinga, afite indi mu bijyanye no guhanga imirimo yakuye muri Kaminuza ya Regent muri Amerika. Yakoze kandi anigisha mu bihugu bihuriye mu mutwe w’ingabo zo mu Burasirazuba bwa AFurika uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force-EASF).

Ibirenze ibimuvugwaho, The Source Post yaganiriye nawe ku bijyanye n’imbogamizi abaturage bagaragaje n’icyakorwa ngo zikurweho burundu.

Rucyahana Mpuhwe yemeranywa n’abo baturage ko hari intambwe akarere kateye mu bijyanye no gushyira imbere ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi.
The Source Post yamubajije umusanzu we muri uru rwego mu gihe yaramuka agiriwe icyizere nk’icyo yari yaragiriwe mu bihe byashize.

Agira ati “Ubuyobozi bwayoboye Musanze mu bihe bitandukanye bwakoze byinshi umuntu yakwishimira, ariko hari aho tutaragera nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora abitwibutsa, aho niho abajyanama bazatorwa bazafatanya n’abaturage gukomeza kureba cyane, ahashyirwa imbaraga.”

Rucyahana Mpuhwe Andrew yiteguye kugeza abaturage mu cyerekezo ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwifuza

Avuga ko hari ikibazo gikwiye kunozwa na sosiyete z’itumanaho zigafasha abaturage kugira ihuzanzira mu mirenge ya Gacaca, Shingiro, Nkotsi na Gashaki.
Yemeza ko aramutse agiriwe icyizera akaba muri abo bajyanama yarushaho gushyira imbere imikoranire y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abikorera mu gushakira umuti ibibazo byose byagaragazwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Rucyahana Mpuhwe avuga ko yajya inama kugirango abaturage bagire telefoni zigezweho zibafasha muri serivisi zitandukanye baba bifuza, ndetse bakarushaho gushishikarizwa kwitabira kugura radiyo na televiziyo ngo bagire amakuru abafasha kujijuka kurushaho no kwitabira gahunda za leta.

Asanga kandi urubyiruko rukwiye kwibandwaho by’umwihariko mu gushishikarizwa kwitabira gahunda z’ikoranabuhanga, ndetse na leta ikabafasha gushyirirwaho ahantu habugenewe babona izo serivisi [interineti] ku buntu, ariko bakanigishwa uburyo bwo kuzikoresha neza, mu bibateza imbere, bo Rwanda rw’ejo.
Ku bari mu mashuri nabo ngo bagerwaho n’amahirwe ya Leta ahari yo kongera ibyumba mpahabwenge (smart classrooms), no kongera ireme ry’uburezi rishingiye ku ikoranabuhanga.

Yemeraza ikoranabuhanga rizagera kuri benshi bityo rikabateza imbere kurushaho

By’umwihariko, Rucyahana Mpuhwe avuga ko yakwihatira gushyiraho porogaramu zihariye zo kuzamura umubare w’abagore n’abakobwa mu ikoranabuhanga.
Ikindi avuga ni uko mu Mujyi wa Musanze no mu mirenge itandukanye hakwiye gushyirwa uburyo bw’ikoranabuhanga. Mu hantu nyaburanga hahangwa [hateye nk’i Nyandungu mu mujyi wa Kigali], hari ubusitani n’imbuga itoshye, abantu bakaharuhukira, bagerwaho n’iryo koranabuhanga. Asanga ubu buryo bwanozwa hafi y’ahari ibiro by’umurenge wa Muhoza n’ishuri rikuru rya polisi mu mujyi wa Musanze.

Azaharanira kandi kongera ibigo bifasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato n’abaciriritse mu byikoranabuhanga (Innovation centres).

Imibare itangazwa n’Ikigo ngenzuramikorere (RURA) iheruka mu kwezi kwa Kamena 2021, igaragaza ko abaturage bafite ifatabuguzi ku mirongo ya telefoni ikoreshwa mu Rwanda bari hafi miliyoni 11, ni ukuvuga bangana na 84.3%.

Yanditswe na Ntakirutimana Deus

1 thought on “Musanze: Barifuza uruhare rw’abajyanama b’akarere mu iterambere ry’ikoranabuhanga

Comments are closed.