Karongi: Leta yahabonye abayobya abaturage ngo batikingiza COVID-19, Gatabazi yababuriye

Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ahagaragara abantu bakwirakwiza impuha ku nkingo.

Minisitiri w’Ubutegetsi w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi J.MV yasabye abanya Karongi n’abandi bafite imyumvire mibi ku mikorere y’inkingo ko bareka iyi myumvire bitaba ibyo bagakurikiranwa mu mategeko.

Ni myuma y’uko mu mirenge imwe y’Akarere ka Karongi hari abantu bagiye bakwirakwiza impapuro zishishikariza abaturage kwirinda kwikingiza kugira ngo badahura n’ingaruka zituruka ku nkingo.

Amadini amwe ari mu batiza umurindi iyi myumvire yo kutikingiza.

Ku rundi ruhande Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije uri kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu bukangurambaga bwo kwitabira ibikorwa byo kwikingiza mu Ntara y’Iburengerazuba, agaragaza ko iyi ntara yakunze kurangwamo ubwandu bwa  Covid 19 buri hejuru bitewe n’uko iri ku mupaka ndetse ikibazo cy’imyumvire n’imyitwarire y’abaturage kikazamura ubwandu.

Minisitiri Ngamije yavuze ko miliyoni zisaga 3 z’inkingo zizakirwa mbere y’uko uyu mwaka urangira zizasiga nibura 40% by’abagomba gukingirwa mu gihugu hose no muri iyi ntara by’umwihariko babona urukingo kandi rukazagera no ku bakiri bato kurushaho dore ko ubu hakingirwa abafite imyaka 18 kuzamura.

Biteganijwe ko muri ubu bukangurambaga hanaganirizwa abanyamadini hagamijwe ko bagira uruhare mu gutanga inyigisho zishishikariza abantu kwitabira ibikorwa byo kwikingiza.

 

Reba video ya RBA dukesha inkuru

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *