Ishyaka rya Mandela ryagize amajwi adashimishije, Julius Malema ati “Inzovu turi kuyirya gacye gacye”

Tugane tukwamamarize ibikorwa uko ubyifuza. Hamagara 0788518907(whatsApp)

Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’epfo rya African National Congress (ANC) ryabonye amajwi ari munsi ya 50% bwa mbere mu mateka ya demokarasi y’Afurika y’epfo.

Ibyavuye mu matora yabaye ku wa mbere byasize iri shyaka rya Nelson Mandela rishegeshwe muri politiki.

Julius Malema, umukuru w’ishyaka rya gatatu rinini mu gihugu ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Economic Freedom Fighters (EFF), ubwo ishusho y’ibyavuye mu matora yari imaze gusobanuka neza igaragaza ko ANC irimo gutakaza abayishyigikiye mu gihugu hose, yagize ati:

“Turimo kurya iyi nzovu gacye gacye”.

Ariko nta bwiganze buriho bw’urugaga rutavuga rumwe na ANC, kuko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’epfo afite ingengabitekerezo zitandukanye cyane.

Ibyatangajwe ku mugaragaro byavuye mu matora bigaragaza ko:

  • ANC yabonye amajwi angana na 46%
  • Ishyaka rya mbere rikomeye mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi rya Democratic Alliance (DA) ryabonye amajwi angana na 22%
  • Ishyaka riharanira impinduka rya Economic Freedom Fighters ribona amajwi angana na 10%
  • Ishyaka rya Inkatha Freedom Party (IFP) ryabonye amajwi angana na 6%
  • Ishyaka rya Freedom Front Plus ribona amajwi angana na 2%
  • N’ishyaka rya ActionSA naryo ryagize amajwi angana na 2%

Yemera ko ubu hagiye kubaho ubutegetsi bugizwe n’urugaga rw’amashyaka atandukanye, Perezida Cyril Ramaphosa, watowe na ANC mu 2018 ngo ahagarike iri gabanuka ry’abayishyigikiye, yagize ati:

“Niba ibi turi abo kubihindura igihe gishya kandi cyiza kurushaho, twebwe nk’abayobozi tugomba gushyira ku ruhande ibidutandukanya”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *