Mali yavuguruje u Bufaransa ku gitero bubeshya ko cyahitanye intagondwa

Perezida wa Mali yavuguruje ibyavuzwe n’ u Bufaransa ku gitero cyagabwe mu majyaruguru y’igihugu cye kigahitana abantu 15.

Ibrahim Boubakar Keita yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique ko benshi mu baguye muri icyo gitero ari abasirikare ba Mali bari barafashweho ingwate n’abarwanyi bagendera ku matwara akaze y’idini ya Islamu.

U Bufaransa bwari bwaravuze ko abantu baguye muri icyo gitero cyo mu kwezi kwa cumi ari abayoboke b’umutwe wa Ansar Dine ugendera ku matwara akaze y’idini ya Kiyisilamu.

Perezida Keita yavuze ko ari byiza kwemera ukuri kandi ko u Bufaransa na Mali byagombye kubivugaho rumwe.

Abasirikare b’u Bufaransa bamaze imyaka itanu bari mu bikorwa byo kurwanya imitwe igendera ku matwara akaze ya Isilamu n’indi ishaka kwivana kuri Mali.

DN