Abahererekanya ubutaka barataka gucibwa amafaranga menshi

Ubushakashatsi bw’ihuriro ry’imiryango itari iya leta(RCSP), bwagaragaje ko abaturage bafite ikibazo ku bijyanye n’ihererekanyabubasha ry’ubutaka, bamwe bakavuga ko amafaranga ibihumbi 30 yishyurwa ari menshi bagereranyije n’ingano y’ubutaka ndetse n’aho buherereye.

Ku bakora ihererekanya ku butaka bunini ngo icyo giciro si kinini, ariko bitewe n’aho buherereye[mu cyaro] ngo ni kinini, mu gihe ari buto nabwo ngo icyo giciro ni kinini.

Byagaragajwe mu bushakashatsi bw’iri huriro ku bijyanye no kwimura abaturage kubera inyungu rusang, ingurane bagenerwa ndetse n’ihererekanyabubasha ry’ubutaka, bwamuritswe ku wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2017.

Umuvugizi w’iri huriro, Sekanyange Jean Leonard yavuze ko bakoze ubu bushakashatsi bahereye ku bibazo abaturage bakunze kubagezaho bikubiye muri izi ngingo babukozeho, kugirango bamenye ukuri kwabyo ndetse banabigeze ku nzego zibishinzwe zirimo leta, ivuga ko sosiyete sivile ikora neza ifasha u Rwanda gutera imbere.

Umuyobozi w’itsinda ryabukoze, Dr Eric Ndushabandi yavuze ko bwakorewe mu turere 12 twatoranyijwe, mu mirenge 16, ahagiye habera ibikorwa bitandukanye byigaragaza ku bijyanye no kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange no guhererekanya ubutaka. Ku bijyanye no guhererekanya ubutaka hasuzumwe ingero 177 zakozwe muri utwo turere.

 Dr Ndushabandi ati “ Ku bijyanye n’ihererekanya ry’ubutaka kimwe gikomeye, amategeko arahari, ibiciro by’ihererekanyabubasha birahari, ariko ikibazo cyagaragaye cyane ni igihe bakubwira agaciro k’ubutaka mu mujyi no mu cyaro, ni amafaranga ibihumbi 30 byose hamwe.  Ariko ibindi biciro byose bijyanye no guhererekanya ubutaka byiyongeraho, ugasanga amafaranga abaye menshi. Hari n’aho bakubwira ngo ubutaka nabuguze ibihumbi 40 ariko ihererekanyabubasha barambwira ibihumbi 30, bati se bimeze bite? Ariko haragaragara ubushake bwa politiki….” Hafi 30 % bavuga ko batishimiye ibyo bintu uko bikorwa.”

Abari guhererekanya ubutaka

Ku ruhande rwa leta ngo iki kibazo kirimo gushakirwa umuti nkuko byemezwa na Mukamana Esperance, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, akaba n’umwanditsi mukuru n’umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka.

Avuga ko iki kibazo abaturage bafite nabo bakibonye hirya no hino mu gihugu, ariko ngo mu gihe cya vuba kiraba gikemutse.

Ati “Natwe urebye twarabibonye kiriya giciro hari aho gishobora kuba gito, ahandi kikaba kinini cyane. Gusa giteganywa n’amategeko ariko ari kuvugururwa, turizeza abaturage ko mu minsi ya vuba bazabona ibiciro bishya hashingiwe ku bintu byinshi, kureba agaciro k’ubutaka, kureba aho buherereye. Ibintu byose byitaweho ku buryo mu kuvugurura itegeko nirimara kurangira, bazabimenyeshwa kandi ibyo biciro bikaba  bizaba bijyanye n’uburyo ubutaka bungana n’agaciro kabwo.”

Mukamana Esperance

Akomeza avuga ko inzira yatangiye, umushinga w’itegeko ukaba uhari, ku buryo ngo hari n’inzego ziri kubyihutisha. Ati “Hari aho bigeze, kubera ko ari ikibazo kireba abaturage bizihutishwa ndumva batarambirwa, kuko mu minsi ya vuba nibimara gusohoka bazabimenya.”

Abaturage bibaza ugomba kwishyura ayo mafaranga niba ari ugura cyangwa uwagurishije.

Igikorwa kijyanye n’ihererekanyabubasha bw’ubutaka cyatangiye mu mwaka wa 2013, mu gihe ubu butaka bwatangiye kwandikwa mu mwaka wa 2009.

Ku bijyanye no guhererekanya ubutaka, Mukamana avuga ko u Rwanda rwateye intambwe kuko ngo rwaje ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bijyanye no kunoza ubu buryo, mu umwaka ushize rwari urwa kane.

Ntakirutimana Deus