Loni yatangaje ko Ikinyarwanda kiri mu ndimi ziri mu nzira zo kuzimira

Indimi zisaga ibihumbi 6 zo ku Isi ziri mu marembera [yo kuzimira] mu mpera z’iki kinyejana cya 21. Abanyarwanda barasabwa gukora ibishoboka ngo uru rurumi rwo shingiro y’umuco  n’iterambere ry’igihugu byabo rutazimira.

Raporo y’ishami rya Loni rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (Nations Educational, Scientific and Cultural Organisation-UNESCO) itangaza ko izi ndimi usanga zitarimo kwandikwamo muri iyi minsi ku buryo ngo ziri mu zizazimira mu mpera z’iki kinyejana niba ntagikozwe. Ni mu gihe Ikinyarwanda kivugwa n’abantu basaga miliyoni 40 ku Isi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC), Dr Vuningoma James avuga ko Abanyarwanda bagomba kugira icyo bakora kugirango uru rurimi rwe kuzimira. Aha ngo usanga hari abaterwa ishema no kuvuga indimi z’amahanga aho gukoresha Ikinyarwanda aho byabugenewe. Aba ngo ntibaha agaciro ururimi rwabo.

Atanga urugero rwo mu bigo by’amashuri, aho usanga abakoresheje Ikinyarwanda babambika igikoresho bagennye cyanditseho ngo ‘I am stupid’[ ndi inka].

Ikindi ngo ni amateka abantu banyuzemo usanga hari abatakizi cyangwa abakivuga mu bundi buryo, ku buryo usanga hari izindi ndimi zisa n’izigishibukaho.

Agaragaza ko bidakwiye ko mu nama umuntu avanga indimi, no kwirinda gukopera iby’ahandi kuko ngo usanga hari ababirutisha iby’iwabo[mu Rwanda) ugasanga ururimi rurahasenzekariye.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cyo kuzimira kw’Ikinyarwanda ngo hari ibitabo birimo inkoranyamagambo byatanzwe muri kaminuza zikomeye ku Isi mu rwego rwo kugirango rwigishwemo. Izo zirimo Havard yo muri Amerika n’izindi. Hari kandi ibitabo byatanzwe muri ambasade y’u Rwanda mu Budage nabyo bifasha ngo uru rurimi rwe gukendera. Mu bindi byakozwe na Ralc ngo hari ibitabo abayihize bagiye bandika kandi ngo hari n’ibndi bateganya kwandika, ndetse.no guhugura abantu batandukanye.

Ikinyarwanda ni ururimi rukunze gutabarizwa na benshi bavuga ko rushobora kuzima nkuko Unesco yabiciyemo amarenga. Hirya no hino usanga hari abacyandika nabi Vuningoma avuga ko bagerageza kubasaba kucyandika neza no kugikoresha mu nyandiko za serivisi zitangirwa muri za banki.

Anenga kandi abanyamakuru bakoresha indimi z’abana bo ku muhanda n’iz’urubyiruko aho kuzifashisha batanga urugero uburyo zari zikwiye kuvugwa mu buryo bwubahiriza Ikinyarwanda.

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye mu mwaka wa 2016 byemejwe ko Ikinyarwanda kizajya kigishwa mu mashuri yose mu Rwanda, guhera ku y’incuke kugeza kuri kaminuza.

Ibi bibazo biravugwa mu gihe uwari Minisitiri w’umuco wa Siporo n’Umuco Mitali Protais yavuze ko ururimi rw’ikinyarwanda rutagomba gucika burundu. Icyo gihe yatangaje ko hagiye gushyirwaho ingamba zishyigikira ikoreshwa ry’ikinyarwanda mu nzego za leta ndetse no kukigisha mu mashuri guhera mu y’ibanze kugeza mu mashuri makuru na Kaminuza, yongeyeho ko ikinyarwanda ari ururimi;umuco n’indangamuntu y’abanyarwanda ,akaba ariyo mpamvu ikinyarwanda kigomba kwigishwa abakiri bato ariko bitabujije ko n’izindi zigwa cyangwa zikoreshwe hagamijwe kurinda iyangirika ry’ikinyarwanda bitewe n’uko hari abavuga ikinyarwanda bakabyitirira ubusirimu.

Icyo gihe Vuningoma yavuze ko kuba mu Rwanda isomo ry’ikinyarwanda ritarigishwaga muri kaminuza n’amashuri makuru, ari imwe mu mpamvu z’uko mu bihe biri imbere nta bantu bazi ikinyarwanda bazaboneka bo kukigisha abakiri bato no kukibungabunga nk’ururimi gakondo.

Icyo gihe nabwo batanze impuruza

Ubushakashatsi bwakozwe na bamwe mu bagize Inteko Nyarwanda y’Ururimi ‘Uumuco bugaragaza ko ururimi gakondo rw’ikinyarwanda ruri mu marembera biturutse ku mpamvu zitandukanye.

Irimo kuba mu mashuri indimi z’amahanga ari zo zihabwa agaciro kurusha ikinyarwanda. Muri za kaminuza n’amashuri makuru byo mu Rwanda, Ikinyarwanda ntikigishwaga usibye mu ishuri nderabarezi rya Kigali ( KIE), mu gihe muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, agashami k’indimi n’ubuvanganzo ari nako kigishaga ikinyarwanda karavuyeho.

Muri amwe mu mashuri yisumbuye naho, hamwe na hamwe ikinyarwanda kirigishwa, ariko hakaba aho gihabwa amasaha make ugereranyije n’indimi z’amahanga, ahandi bakakiga nyamara ntibagikoremo ikizamini.

Agaciro gahabwa ikinyarwanda kandi karacyari gake muri serivisi zitandukanye kuko nko mu mabanki usanga inyandiko nyinshi ziri mu gifaransa n’icyongereza bityo ntibyorohere wa muturage utazi izo ndimi kwaka serivisi muri banki.

Ikoranabuhanga ryiyongera mu Rwanda riturutse mu mahanga na ryo, ni kimwe mu bigira ingaruka mbi ku mikoreshereze y’ikinyarwanda kuko rya koranabuhanga riza riri mu ndimi z’amahanga bityo ntihaboneke amagambo y’ikinyarwanda akoreshwa mu mwanya w’ayo mu mahanga.

 

 

 

 

 

1 thought on “Loni yatangaje ko Ikinyarwanda kiri mu ndimi ziri mu nzira zo kuzimira

  1. Ururimi rwacu dukunda nirwigendere amahoro nitwe tubikoze pe!!! Gusa haracyari ibyiringiro. Nagiye mumanama menshi mpuzamahanga cyane abera mu Rwanda, sinigeze mbona headphones zihindura indimi zifite ikinyarwanda. Ni indimi zo hanze gusa. Kdi byakabaye byiza harimo ikinyarwanda noneho abanyarwanda bagatanga ibiganiro mukinyarwanda abatacyumva bagahindura ururimi.

Comments are closed.