Kuki najya mu binyamakuru kugaragaza ko njyewe ndi mu kuri naho uwundi ari mu makosa?-Museveni

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni avuga ko “ibyo yemeye ari byo akora” gusa avuga bike ku bijyanye n’amasezerano aherutse kugirana n’u Rwanda ku bijyanye no gukemura ibibazo iki gihugu gifitanye n’u Rwanda akagaruka ku ruhare rw’itangazamakuru muri iki kibazo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yirinze gusubiza ku bibazo birebana n’amakimbirane ya politiki hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda na Uganda.

Perezida Museveni mu kiganiro na BBC
Perezida Museveni mu kiganiro na BBC yavuze ko nta mujinya atewe n’aya makimbirane

Ubutegetsi bw’ibihugu byombi bumaze igihe mu bushyamirane bugaragara cyane mu bitangazamakuru bibogamiye ku butegetsi bw’ibi bihugu, bwagize ingaruka ku baturage b’ibi bihugu.

Bwana Museveni yabwiye BBC ko no kuba aya makimbirane agaragara mu itangazamakuru ari ikibazo.

Mu kwezi kwa munani, Perezida Paul Kagame na Perezida Museveni “biyemeje kurangiza ibibazo” basinya amasezerano y’i Luanda, mu kwezi gushize hakurikiyeho aya Kigali y’impande zombi.

Muri iki kiganiro Museveni yasubije ko “ibyo yemeye ari byo akora”.

Gusa ntavuga igihe abona iki kibazo kizarangirira, avuga kandi ko akiganira na mugenzi we Paul Kagame.

Ati: “Icyo nakubwiye, sindi bubwire itangazamakuru ibyo mfite umwanya wo kuganira na Perezida Kagame mu nama ya twenyine”.

Ubushyamirane bw’ubutegetsi bwombi bwagize ingaruka mu bukungu no ku mibereho y’abaturage

Kuva mu kwa kabiri umupaka wa Gatuna, niwo wa bugufi kugera i Kigali, ntufunguye ku modoka nini zavanaga ibicuruzwa muri Uganda.

Abaturage b’u Rwanda bakoresha inzira y’ubutaka ntibemerewe kwambuka bajya hakurya muri Uganda.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ubwa Uganda gufunga abaturage barwo binyuranyije n’amategeko no gufasha umutwe wa RNC urwanya u Rwanda.

Mu kiganiro na BBC ibi Bwana Museveni yanze kubivugaho.

Ubutegetsi bwa Uganda bushinja ubw’u Rwanda ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwa Uganda.

Museveni
“Kuki najya mu binyamakuru kugaragaza ko njyewe ndi mu kuri naho uwundi ari mu makosa?”

Ubutegetsi bwombi bwagiye bwifashisha ibinyamakuru bibubogamiyeho mu kuvuga nabi ubundi, ibi biri mu byo amasezerano ya Kigali yari yavuze ko bigomba guhagarara.

Kuri iki Museveni yabwiye BBC ati:”Ikibazo ni uko abayobozi babona bashobora gukemurira ibibazo mu itangazamakuru, kandi bafite ibindi byangombwa byose [byabafasha gukemura ibibazo].

“Kuki najya mu binyamakuru kugaragaza ko njyewe ndi mu kuri naho uwundi ari mu makosa?”

Inama yahuje abategetsi b’impande zombi i Kigali yagombaga gukurikirwan’iya Kampala yari kuba tariki 16 z’uku kwezi.

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda yabwiye ikinyamakuru Umuseke gikorerwa mu Rwanda ko bategereje ko Kampala ibabwira igihe iyo nama izabera.

Bwana Museveni yabwiye BBC ko “nta mujinya” atewe n’iki kibazo.

Ntakirutimana Deus