Ikibazo Perezida Kagame yabajije ku nyungu nyinshi isabwa abo muri VUP cyasubijwe

Mu mwaka wa 2018, Perezida Paul Kagame yabajije uburyo inyungu yasabwaga abatishoboye bagurizwa amafaranga yo kwiteza imbere muri gahunda ya VUP yongerewe, ubu yagabanuwe.

Ni ukuvuga ko umuturage ugurizwa ibihumbi 100 azajya abyishyura yongeyeho ibindi 2 nyamara hari igihe yasabwaga kuyishyura yongeyeho ibihumbi 11 mu gihe byageze no kuri 24.

Umwihariko w’iyi nguzanyo ni uko amafaranga atazongera gutangwa na sacco ahubwo azajya acishwa muri za sacco ariko atari ayazo nka mbere.

Guhera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, iyi nyungu igiye kumanurwa ivanwe kuri 11% ishyirwe kuri 2% nkuko inzego zitandukanye z’abayobozi mu karere ka Musanze bamaze igihe babisobanurirwa. Kumanura iyi nyungu birasubiza ikibazo Perezida Kagame yari yabajije abitabiriye inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16 yabaye mu mpera za 2018.

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ishoramari n’umurimo BDE Iyamuremye Jean Damascene avuga ko iyi nyungu yagabanyijwe kugira ngo abazahabwa iyi nguzanyo bashobore kwiteza imbere. Avuga ko muri iyi gahunda bongeyemo ubushishozi n’ubunyangamugayo.

Abaturage basobanuriwe ko akanama gashinzwe gusuzuma imishinga batanga kagiye kubegera. Ikindi ni uko umushinga w’umuturage uzajya usuzumanwa ubushishozi ku buryo mu gihe yatanze ugaragara ko utamubyarira inyungu azajyabafashwa kumushakira undi wamuteza imbere, bitewe n’aho aherereye.

Ndayumujinya Joseph utuye mu karere ka Musanze avuga ko nk’abaturage bishimira ko bafite umuyobozi uhora ushishikajwe n’imibereho myiza yabo; akurikirana uburyo avuga ko bari barenganyijwe basabwa inyungu nini, ariko ikaba isubiye ikaba nto.
Ati “Biragaragaza ko ubuyobozi buduhora hafi, cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame uduhora hafi.”

Uko Perezida Kagame yabajije iby’iyi nguzanyo

Muri iyi nama y’umushyikirano Kagame yabajije inzego bireba uburyo iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2008 yari itangiye gutoberwa ntigere ku ntego yatumye ishyirwaho ari yo yo gukura abaturage mu bukene.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo inyungu kuri iyo nguzanyo yongerewe nta nzego zabiganiriyeho.

Ati “Ntabwo bikwiye. Kuba abantu bumvikanye bati ‘reka dushyireho uburyo bwo gufasha abantu’ ngo nibigera hagati icyo wahereyeho ujya ku bikora n’ubundi gihindurwe n’abantu wenda batanabishinzwe… na mbere bijya gushyirwaho hari uburyo byakozwe, niho abantu bagombaga guhera bahindura ibyo bagomba guhindura. Ntabwo mbaza impamvu byahindutse, ndabaza icyashingiweho kugira ngo bihinduke.”

Yabajije uwafashe icyo cyemezo ntiyaboneka, avuga ko bitari bikwiye guhinduka inzego zose zitabanje kubiganiraho ngo harebwe ingaruka.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Rwangombwa John yavuze ko inyungu ya 2% yakwaga ku nguzanyo z’abatishoboye yatangwaga buri kwezi, umwaka ugashira atanze inyungu ya 24%, mu gihe inyungu ya 11% yashyizweho itangwa ku mwaka.

Rwangombwa yemereye perezida Kagame ko inzego bireba zigiye kubisuzuma neza.

Icyakora yavuze ko muri rusange inguzanyo zihabwa abatishoboye zifite imbogamizi yo kutishyurwa kubera ko amafaranga abaturage bayafata nk’impano.

Ati “Ikibazo ni uko abantu bahabwa umwenda ku nyungu yo hasi bo bakayifata nk’impano. Habayeho ikibazo mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda yo gutanga umwenda, abenshi bawufataga nk’impano ugasanga ntabwo bashaka kwishyura.”

Yavuze ko ibyo byatumye amafaranga VUP yashyiraga muri Sacco ngo ahabwe abatishoboye atishyurwa, ibyo gutanga inguzanyo Sacco zibigendamo gahoro.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko hari aho bagiye bagera bagasanga umubare w’abaturage bafata inguzanyo z’abatishoboye wagabanutsemo kabiri.

Perezida Kagame yasabye ko icyo kibazo gisuzumwa neza, abatishoboye bakitabira gahunda zo kubafasha kuva mu bukene.

Muri 2017, mu karere ka Nyarugenge hari amafaranga yaheze kuri konti z’Imirenge Sacco kubera ko abayagenewe banze kuyaguza, kubera inyungu nyinshi. Mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, mu 2016 bari bafite miliyoni zisaga 100 Frw zigenewe inguzanyo ya VUP, zidakoreshwa.

Abaturage bavugaga ko ikindi gituma badafata iyo nguzanyo ari uko bayihabwa bamaze gutanga ingwate ku masambu yabo.

Ntakirutimana Deus