Kudasuzugura umurimo byatumye bahera ku bihumbi 10 none bageza kuri miliyoni zisaga 80 frw

Uwimana Sakina, utuye mu Murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi yemeza ko kudasuzugura akazi ako ariko kose byamufashije gutera imbere, bikamurinda ihohotera yashoboraga kugirirwa n’uwo yagira icyo yifuzaho, akaba agira inama abari n’abategarugori.

 

 

 

Uru rugendo yarutangiye guhera mu mwaka w’1995 ubwo we n’umugabo we bakodeshaga inzu y’amafaranga ibihumbi bitatu ku kwezi, kugera uyu munsi aho bafite ibikorwa bitandukanye birimo amacumbi akodesha mu Murenge wa Bugarama, inzu yo kubamo baguze miliyoni 10 mu 2016 ndetse n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Thesourcepost.com, Uwimana ufite umugabo n’abana 6  barimo uwiga muri kaminuza, avuga ko bitari byoroshye kuva mu bukene yari arimo kugeza aho yumva hari aho amaze kugera n’ubwo atahagaritse gukomeza kwiteza imbere, dore ko yasaga n’uhera ku busa, kuko yabonaga urungano rwe rwiteza imbere kuko rwabaga rwarize amashuri yisumbuye, nyamara we yarize aya CERAI[imyuga iciriritse].

imwe mu nzu uyu muryango ucumbikiramo abagenzi

Ati “Ngitangira kubana n’umugabo twariho mu bukene, tutarasobanukirwa uko twakwiteza imbere, ariko nyuma naje gushyira ubwenge ku gihe nitabira umurimo, bitewe n’amahugurwa agenewe abagore nagiye mpabwa.

Ayo mahugurwa ngo yari ayo kumenya kwita ku rugo no kwiteza imbere, biciye mu kwitabira imirimo itandukanye.

Ibyo byatumye bava mu nzu bakodeshaga mu 1995, nyuma biyubakira iyabo y’amabati 16 mu Mudugudu wa Mwaro, Akagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi.

Yatangiye ashakishiriza muri resitora iteka ibiryo bigendanwa(Take away) ku buryo n’ubu akiyiteka ayo yaje kuba amacumbi afite ibyumba bisaga 30 aho mu Murenge wa Bugarama.

Inzu icumbikirwamo ababagana muri Freedom Motel

Ati “Kubera ko natekaga ariko ntafite aho kwakirira abakiliya kandi mbona biyongera byanteye ishyaka ryo gushakla aho gukorera, twiyemeza kubaka amacumbi ariko nta bushobozi. Dufata inguzayo nyijyana mu matafari nkajya nyabumbisha,  imyaka ibiri ishize mbona amafaranga agaragara.”

Uretse ayo macumbi, mu 2016 baguze inzu yo kubamo y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10, bagura ikibanza cya miliyoni 6 mu mujyi wa Kamembe, bafite kandi indi ikodeshwa by’igihe gito(maison de passage), ikodeshwa ku bihumbi 300 ku kwezi . Ubu umutungo wabo urasaga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu nzu imbere

Kubigeraho ngo bifitanye isano n’agaciro kahawe abagore bari barasigajwe inyuma n’amateka n’umuco wariho.

“Bityo mbishima cyane aho leta y’ubumwe yafashe iya mbere mu gusubiza agaciro abagore, barindwa ihohoterwa kandi igafasha Abanyarwanda kubona umutekano uhagije, tugakora twivuye inyuma nkuko umukuru w’igihugu abidukangurira buri gihe, ko umuntu agomba gukora cyane akirinda kuryamira.”

Bimwe mu byumba n’uburiri

Mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere ngo ntajya aryama amasaha ageze ku munani ku munsi, yewe ngo n’umubwiye ahari amafaranga mu ijoro rinihira ngo ntatinya kubaduka ngo ajye kuyakorera.

Ibindi bikorwa birimo ubuhinzi bw’umuceri akorera mu kibaya cya Bugarama avuga ko ku gihembwe yeza ugeze kuri toni 3, akaba ahingayo ibigori ndetse n’ibishyimbo akora n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Afatanyije n’umugabo we kandi barateganya kwagura aya macumbi bayongerera agaciro ku buryo icyumba kizava ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 8 gikodeshwa uyu munsi ku ijoro, kikiyongera bitewe n’ibikoresho bateganya kuzashyiramo.

Bafite kandi gahunda yo kubaka biogas mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije, kuhubaka inzu mberabyombi yakira abantu nka 500  no kuhubaka inzu zijyanye n’igihe.

Ababagana bahabwa ibyangombwa birimo n’amazi ashyushye

Mu rwego rwo gutuma n’abamukomokaho batazahura n’ubukene nk’ubwo bahozemo, Sakina avuga ko abana be yabajyanye ku ishuri ku buryo bimutwara amafaranga  asaga miliyoni abyiri ku mwaka mu kubarihirira.

Inama ku bashaka gutera imbere

 

Sakina avuga ko abari n’abategarugori ndetse n’abagabo bashaka gutera imbere bagomba kugana ibigo by’imari bakiyemeza gukorana nabyo, kandi bagashyira amaboko hasi bagakora.

Ati “Nkuko nabivuze ntabwo ushobora gutera imbere udafite igishoro, ni ugushaka igishoro, bagana ibigo by’imari bakoze imishinga ibabyarira inyungu, kuri buri murenge hari abigira abandi imishinga, kwiyemeza gukora bivuye inyuma, bakamenya kuzigama, bakagana amakoperative kubera ko bahabinera inyigisho z’iterambere, kandi bagakora cyane.”

Sakina witeje imbere

Sakina ni umwe mu bagore 5 batanze ibiganiro ubwo Umuryango FPR Inkotanyi wizihizaga isabukuru y’imyaka 30 umaze ushinzwe, ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu karere ka Gasabo. Icye cyaganishaga ku buryo umugore wo mu cyaro agera ku  nshingano ze, ku byerekeye umutungo wo mu rugo, kurera abana n’umubano we n’umugabo.

Uyu mugore ashimira abagejeje igihugu ku iterambere n’imyumvire ifasha abaturage kwivana mu bukene, dore ko ngo abona abatuye Rusizi na Nyamasheke bari barahejwe n’amateka mu buyobozi bw’abatambutse, ariko ubu bakaba bakataje mu kwiteza imbere yihereyeho.

Ntakirutimana Deus