George Weah urusha Abanyafurika bose amateka muri ruhago yatorewe kuyobora Liberia

George Weah , Umunyafurika rukumbi watwaye umupira wa zahabu(ballon d’or) igenerwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi, yatorewe kuyobora Liberia.

Ni urugamba yari ahanganyemo na Joseph Boakai w’imyaka 73 wabaye visi Perezida w’iki gihugu mu gihe cy’imyaka 12 nkuko bigaragara ku kinyamakuru Eyewitness.

Nyuma yo kubona iyi ntsinzi, Weah w’imyaka 51 y’amavuko yashimiye abamushyigikiye abicishije ku rubuga rwa Twitter, abizeza ko mu migambi ye azabuhora Liberia. Yatsinze mu bice 13 kuri 15 bigize iki gihugu.

Weah wamenyekanye muri ruhago y’I Burayi no mu gihugu cye, yabaye umukinnyi wa Milac Ac, AS Monaco, Paris Saint-Germain, , Chelsea, Manchester City na Marseille.  Abaye perezida wa 25 w’iki gihugu, asimbuye Ellen Johnson Sirleaf wayoboraga iki gihugu, wanahembwe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro.

Muri ruhago kandi yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri UEFA Champions League , anabihemberwa, yahembwe muri  Coupe de France, Ligue1, Coupe de la Ligue, Serie A title, FA Cup no mu yandi marushanwa atandukanye.

Ntakirutimana Deus