Kirehe: Umwana ashinja umuvandiwe we na se gufatanya kwica abana babiri bafitanye isano

Umugabo wo mu karere ka Kirehe ashinjwa n’umuhungu we ko bafatanyije n’umuvandimwe we sa se bishe abana babiri babanje kuniga nyuma babatabika mu isambu yari ihari. 

Ku itariki ya 15/10/2021 mu gihe  saa yine n’igice  z’amanywa hamenyekanye amakuru ku bwicanyi bwakorewe abana babiri  bavukana .

Ubwicanyi bwakorewe mu Murenge wa Musaza,mu Karere ka Kirehe hakozwe ipererereza,  inzego zishinzwe umutekano zifatanije n’abayobozi b’inzego z’ibanze babaza nyina w’abo bana avuga ko abo bana yababyariye iwabo aho yabanaga na se na basaza be,  mu ntangiro z’ukwezi kwa cumi abura umwana we mukuru , no ku italiki ya 13/10/2021 nabwo yasize umwana we muto w’imyaka itatu iwabo arikumwe na musaza we agarutse aramubura amubaza aho umwana we ari amusubiza ko atahazi niko guhita yiyambaza Umukuru w’umudugudu amubwira ko amaze kubura abana be babiri, kandi ko atazi irengero ryabo.

Ku wa 15/10/2021 mu gitondo abaturanyi bakimenya ko abana be yababuze bahise babaza basaza be babanaga mu nzu bababwira ko abo bana bagiye kwa ba se bababyara, Byatumye  bafata umwanzuro wo gushakisha ahantu hose, bageze mu isambu ya sekuru babona ahantu harunze itaka rikiri ribisi, bahakandagiye batangira kurigita. Bahise bahaserura basangamo umurambo w’umwana muto  ari mu mufuka barebye nko muri metero eshanu zaho  bahasanga undi murambo w’uwo mwana mukuru w’imyaka 12 y’amavuko, nawo barawushyize mu mufuka.

Bafashe  umwe muri basaza be,  yiyemerera ko yafatanije na se na murumuna we kubica babanje kubaniga barangije babashyira mu mufuka bajya kubataba mu isambu yabo.

Nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa  ingingo ya  107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.

NPPA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *