Gasabo: Ibizamini by’abahanga byagaragaje umugabo wateye umwangavu we inda

Urukiko Rwisumbuye rw’i Gasabo  rwakatiye gufungwa igifungo cy’imyaka 20 umugabo  wasambanyije umwana we akamutera inda.

Ku itariki ya 05/10/2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaburanye urubanza bwaregagamo umugabo wasambanyije umwana yibyariye wari ufite imyaka 17 y’amavuko akamutera inda . Ibi bikaba byarakozwe  mu mwaka wa  2019  ubwo nyina w’umwana yari yarahukanye , uyu mwana   agasigarana na se umubyara bonyine mu nzu kugeza ubwo ise yamusambanyije akamutera inda.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso birimo imvugo z’umwana ushinja se, raporo y’abahanga ya RFL yemeje ko DNA yafashwe kuri foetus y’uwasambanyijwe ari iy’umwana we ku kigero cya 99,9% mu gihe uregwa we yaburanye ahakana icyaha.

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 4 y’itegeko no 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nkuko NPPA yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *