Ingabo z’u Rwanda zakomoje ku ”icengezamatwara ku bitero byiswe ibya M23 bikomozaga ku Rwanda

Ingabo z’u Rwanda , RDF zatangaje ko ibivugwa mu bitangazmakuru ko umutwe wa M23 ‘uherutse gutera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo’ waturutse mu Rwanda ukanahahungira, ari icengezamatwara(Propaganda) rigamije guhungabanya umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Ibyo bitero byabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru byari byibasiye imisozi ya “Chanzu na Runyoni ” mu ntara ya Kivu ya ruguru, aho ubutegetsi bwaho buvuga iyo misozi yayari yatewe na M23 ubu igenzurwa n’ingabo za leta”, kandi burahamagarira abaturage gukomeza kugirira icyizere igisirikare “cyacu cyiyemeje kurandura abo banzi b’amahoro”.

Ariko mu mirwano y’amasaha macye mu ijoro rishyira kuwa mbere ingabo za leta zahunze ako gace ka Jomba muri Rutshuru n’abaturage babarirwa mu bihumbi bava mu byabo, mbere y’uko hoherezwa ingabo nyinshi zirukana abo barwanyi mu mirwano yabaye kuwa mbere nimugoroba.

Abarwanyi ba M23 – umutwe umaze imyaka hafi 10 waratsinzwe intambara ukanumvikana na leta ku masezerano y’amahoro – ni bo bakekwaho kugaba ibi bitero, ariko perezida wa politiki w’uyu mutwe uba i Kampala yasohoye itangazo rivuga ko atari bo.

Onesphore Sematumba, umusesenguzi wa politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari wo mu ishyirahamwe International Crisis Group, avuga ko ibyabaye muri ako karere ka Jomba byatangaje benshi kuko “hari hashize imyaka hasa n’ahatekanye”.

Yabwiye BBC ati: “Ubusanzwe nta bitwaje intwaro bari bakiharangwa.

“Ariko igituma nkanjye bitantunguye cyane ni uko nzi ko kariya karere kigeze kwibasirwa n’umutwe wa M23 yabaye ku misozi ya Chanzu na Runyoni.

“Nyuma haba ibiganiro M23 ishyira intwaro hasi bajya mu mahanga, ariko ntibagiye mu mahanga ya kure, bamwe bari mu Rwanda abandi bari aho hafi muri Uganda haturanye na Jomba.”

Ubutumwa bwo kwibutsa amasezerano atarubahirijwe?

Mu kwa 12/2013 i Nairobi, leta y’uwari perezida Joseph Kabila yasinye amasezerano yo kurangiza intambara na M23, yari akubiyemo ibyo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi b’uyu mutwe, abandi bagashyirwa mu gisirikare.

Perezida Félix Tshisekedi ageze ku butegetsi yemeye kubahiriza bimwe mu biri muri ayo masezerano, ndetse itangazo rya M23 rihakana uruhare mu bitero byo kuwa mbere rivuga ko abarwanyi bayo kuva mu 2017 bari muri Rutshuru bategereje ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bumvikanye na leta.

Sultani Makenga ukekwaho kuba agikuriye abarwanyi ba M23 yongeye kuvugwaho n'ingabo za DR Congo (ifoto yo mu kwa gatatu 2013)
Sultani Makenga ukekwaho kuba agikuriye abarwanyi ba M23 yongeye kuvugwaho n’ingabo za DR Congo

Sematumba avuga ko ibiganiro, n’ibyemewe gukorwa, ubwo umutwe wa M23 wahagarikaga intambara bitarangiye.

Ati: “Ntabwo mvuze ko M23 ari imyanda kuko ni abantu, ariko ibyabaye ni nk’uko wafata imyanda uri gukubura ukayishyira inyuma y’urugi ahatagaragara ariko ikiri aho.

“Rero leta bagiranye amasezerano bakwiye kujya hamwe bakabikemura burundu tukamenya ngo bariya babaye abaturage nk’abandi, ibyo rero ntabwo byigeze biba.”

Sematumba yongeraho ati: “Igihe rero babonye akanya ko guteza akaduruvayo kugira ngo bibutse ko bagihari tubona ko ari ubutumwa baba bashatse gutanga.”

M23 ni bande? Bari he?

  • M23 yatangiye ibitero mu kwa 04/2012 ivuga ko ari umutwe wavutse kuko leta itubahirije amasezerano ya tariki 23/03/2009 (ari naho uvana izina) yagiranye n’umutwe witwaga CNDP
  • Mu kwa 11/2012: M23 yafashe umujyi wa Goma na Sake, inatangaza ko ikomereza Monova, Bukavu na Kisangani
  • Mu kwa 12/2012: Nyuma y’ibiganiro biyobowe na Uganda, M23 yarekuye umujyi wa Goma isubira mu birindiro byayo i Rutshuru
  • Mu kwa 02/2013: M23 yacitsemo ibice kubera kutumvikana ku buryo bashyize mu bikorwa ibyo biganiro na leta, ubushyamirane hagati yawo bwatumye Bosco Ntaganda ahungira i Kigali, Sultani Makenga yirukana Jean-Marie Runiga Lugerero wari perezida wayo asigara ari we mukuru wa M23
  • Mu kwa 05/2013: M23 yateye Goma nanone, ariko ingabo za leta zifatanyije n’iza Tanzania n’Afurika y’epfo zanesheje uyu mutwe intambara ikomereza hanze ya Goma
  • Mu kwa 11/2013: M23 yavanywe mu birindiro byayo bya nyuma ku misozi ya Chanzu na Runyoni hafi ya Bunagana mu ntambara yamamaye cyane muri Congo yari iyobowe na Col Mamadou Ndala
map
  • Mu kwa 12/2013 i Nairobi: Ishami rya politiki rya M23 ryasinye amasezerano yo kurangiza intambara na leta ya Joseph Kabila
  • Igice kimwe cy’abahoze ari abarwanyi ba M23 kiri mu Rwanda aho cyajyanywe mu nkambi iri mu burasiraba bw’igihugu
  • Igice cya Makenga cyahungiye muri Uganda mu nkambi ziri hafi, abari muri icyo gice bakomeje kuba hagati ya Uganda na DR Congo
  • Ibyo bice byose bitegereje ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Nairobi
  • U Rwanda rwashinjwe kenshi gufasha uwo mutwe, ariko leta ya Kigali yarabihakanye

M23 guhakana ko ari yo yateye, ‘birasanzwe’

Mu kiganiro na BBC Brigadier general Sylvain Ekenge, umuvugizi w’umukuru w’intara ya Kivu ya ruguru, adashidikanya, yavuze ko “icyo twemeza n’uko ari aba M23…igice cya Sultan Makenga.”

Itangazo rya M23 rihakana uruhare mu gitero cyagabwe mu karere ka Jomba, rikibutsa ahubwo ibyo bumvikanye na leta bitarashyirwa mu bikorwa kugeza ubu.

Rivuga kandi ko abarwanyi bawo bari muri ako gace bagiye bashotorwa n’ingabo za FARDC, bo bakirinda kurwana ngo “hatubura indi ntambara.”

Ariko kuri Sematumba, guhakana uruhare rwabo muri iki gitero “ni ibintu bisanzwe kuko bagiye babikora na mbere”.

Ati: “Nubwo koko kugeza ubu tuvuga ko ari ugucyeka ko ari M23, ariko ni ukubikurikirana kuko hariya hantu nta wundi mutwe ufite ibirwanisho bikomakomeye ufite na ‘organisation’ nk’iriya yatera.”

Yongeraho aho ati: “Ikindi, nka Bertrand Bisimwa wasohoye ririya tangazo afite ubushobozi ki bwo kugenzura bariya basirikare ba M23 bamaze imyaka muri kariya karere bazerera nta ‘encadrement’? Wasanga ari bamwe muri bo bakoze kiriya gikorwa na perezida wabo atabizi.”

‘Ntawavuga ko intambara zarangiye’

Mu gihe intara za Kivu ya ruguru na Ituri ziri mu bihe bidasanzwe aho ziyoborwa n’abasirikare, ndetse akarere ka Rutshuru kakaba kayoborwa n’umusirikare w’ipeti rya Lieutenant Colonel, ibyabaye biragaragaza ibintu bibiri kuri Onesphore Sematumba.

Ati: “Icya mbere ni uko amahoro ataraza. Kubona bariya bantu bagaba igitero abantu n’ingabo bakiruka, ni ikimenyetso ko ikibazo cy’umutekano ari ikibazo ngutu mu burasirazuba muri za Kivu na Ituri. Nta wakwihandagaza ngo avuge ngo intambara zararangiye.”

Yemeza kandi ko ibi bishyira mu kibazo ibihe bidasanzwe by’ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru na Ituri bigamije kugarura umutekano no kurwanya inyeshyamba, Abanyecongo bamwe bagiye banenga ko nta musaruro ugaragara biratanga kuva byashyirwaho mu kwezi kwa gatanu.

Icya kabiri avuga ni uko igitero nk’iki aho bamwe bavuga ko abateye baturutse mu Rwanda, abandi bakavuga muri Uganda bishobora gutera urwicyekwe hagati y’ibi bihugu bitatu bituranye.

Ati: “Tumaranye iminsi icyizere cy’uko Perezida Tshisekedi abanye neza n’abaturanyi nka Kagame na Museveni.

Ariko icyo cyizere cyari gitangiye kubakwa buhoro buhoro gishobora kumererwa nabi na ‘opinion publique’ ku mbuga nkoranyambaga ishinja ibyo bihugu ko bidashakira amahoro Congo.

“Rero hagombye gukomeza iriya gahunda y’ibi bihugu byose yo kubaka ubufatanye ngo bakemure burundu kandi bidasubirwaho ikibazo cy’umutekano kigenda kigaruka buri gihe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *