U Rwanda rurasaba ibihugu bya Afurika bicumbikiye abakekwaho ibyaha bya Jenoside kubafatira ingamba

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda, Dr Faustin Nteziryayo arasaba ibihugu bya Afurika bitarafata ingamba zo gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bihisheyo, guhagurukira icyo kibazo, kuko ngo ari ho hihishe benshi, mu gihe jenoside ari icyaha gikorerwa Isi.

Dr Nteziryayo yabitangarije abanyamakuru mu nama iri kubera i Kigali ihuje abayobozi batandukanye baturutse mu Rwanda no hirya no hino ku Isi bafite aho bahuriye n’ubutabera, iyo nama  mpuzamahanga, mu myaka 25 y’ubutabera kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, izamara iminsi ibiri, yatangiye kuwa 17 Ugushyingo 2021.

Muri iyi nama hagaragajwe ko hari ibihugu byagiye bishyira mu mategeko yabyo, iryo guhana jenoside yakorewe abatutsi byanagaragaje ubushake, bikohereza mu Rwanda abakekwaho iyo jenoside mu gihe hari n’ibyababuranishije; aho havugwa ibihugu nka Canada, u Bubiligi, u Buholandi n’u Bufaransa.Gusa ngo ibihugu bya Afurika biracyagenda biguru ntege muri iyo gahunda nkuko byemezwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda n’Umuyobozi w’Ishami rya Minisiteri y’ubutabera rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’amategeko, Madame Umurungi Providence.

Umurungi avuga ko abenshi mu bakekwaho urwo ruhare babarizwa mu bihugu bya Afurika, muri rusange ngo basaga 900, abenshi bari mu bihugu bituranye n’u Rwanda. Ni mu gihe uyu muyobozi avuga ko kuva mu mwaka wa 1998 kugera ubu, u Rwanda rumaze koherereza ibihugu 38 byo hirya no hino ku Isi, impapuro zita muri yombi abantu 1,149 bakekwaho ibyaha bya Jenoside.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda, Dr Faustin Nteziryayo avuga ko hirya y’ibyakozwe n’igihugu, iyi nama nayo ari ubundi buryo bwahwitura ibyo bihugu bikagira ubushake bwo guta muri yombi abakekwaho ibyo byaha.

Agira ati ” Ni inama mpuzamahanga yitabiriwe n’abantu benshi baturutse imihanda yose, kandi kubera ikoranabuhanga ikaba irimo kwitabirwa n’abari ku isi yose. Ni ubukangurambaga bwo kugira ngo abantu babyumve, noneho n’abagiseta ibirenge iyo babyumvise bashobora gutanga ubufasha”.

Kugeza uyu munsi abantu 22 bamaze koherezwa mu Rwanda baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi, hari kandi n’abandi 21 baciriwe imanza n’ibihugu bafatiwemo.

Iyi nama yateweguwe n’umuryango haranira ubutabera na demokarasi ukomoka mu Bubiligi, RCN Justice& Democratie, ufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo Haguruka na AMI.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *