Kinshasa: Umupadiri yatawe muri yombi amaze gusoma misa

Padiri Sebastien Yobo uyobora paruwasi Saint Robert y’i Kinshasa yatawe muri yombi na polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza ubu ntihazwi aho polisi yamujyanye.

Yafashwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018, agisohoka mu misa yasomaga. Iki kibazo gitangira ngo uyu mupadiri yasomaga misa, maze haza umuntu atangira kumufotora yifashishije telefoni, agisoza misa asanga imodoka ya polisi iramutegereje, bayimwinjizamo banamukubita, kugeza ubu ngo ntiharamenyekana aho bamujyanye nkuko VOA yabitangaje.

Polisi yirinze kugira icyo itangaza kuri ryo fatwa ry’uyu mupadiri.
Padiri Sebastien ayobora iyi paruwasi guhera mu mwaka w’2017.

Iki kibazo kibayeho nyuma y’ibibazo biherutse guhanganisha kiliziya Gatolika yo muri iki gihugu na leta, ubwo polisi yataga muri yombi abapadiri b’iri dini n’abakirisitu bayo, bazira kwigaragambya basaba Perezida Joseph Kabila kuva ku butegetsi kuko ngo manda ya yemerewe zarangiye.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis aherutse gutangaza ko kiliziya igamije gushakira amahoro abantu.