Kenya: Umunyapolitiki wagize uruhare mu irahira rya Odinga arashinjwa guhemukira igihugu
Umunyapolitiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, Miguna Miguna yashinjijwe icyaha cyo guhemukira igihugu ku ruhare yagize mu birori by’irahira rya Raila Odinga mu kwezi gushize.
Miguna yashinjijwe kuba “yari muri ibyo birori hamwe n’uhagarariye ibirori byo kurahira” bigaragara nko “guhemuka”, hamwe no “kujya mu ruhame rutemewe n’amategeko hamwe no “kuyja mu bikorwa bizwi ko bitemewe n’amategeko”.
Yagejejwe imbere y’urukiko rw’intara ya Kajiado ku birometero 80 mu majyepfo ya Nairobi, aho byari byitezwe ko yitaba urukiko.
Umwunganira mu rubanza, Isaac Okero yavuze ko leta ikomeje gukandamiza uburenganzira bwa muntu, ati “N’ubundi leta isubiriye gukandamiza uburenganzira bwa Miguna mu kuba yaramujyanye kuburanishwa mu rukiko ruri inyuma ya Nairobi, umuryango we hamwe n’abamwunganira mu rubanza batagishijwe inama,”
Miguna yakomeje gufungwa mu gihe ntawaruzi irengero rye , mu gihe urukiko rwa Nairobi rwari rwamwemereye kwigomboza amadolari 500 ku wa gatanu nkuko bigaragara mu nkuru ya BBC.
Tariki 30 z’ukwezi kwa mbere, Miguna yagize uruhare rukomeye mu irahira rya Odinga perezida w’abaturage , ku kibuga Uhuru Park cy’i Nairobi. Nyuma y’iminsi ibiri, tariki ya 2 Gashyantare yafatiwe iwe n’abapolisi.
Hari n’abandi banyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi nabo bafunzwe.
Odinga n’abamushigikiye ntibemera ibyavuye mu matora ya mbere yo mu mwaka ushize, Perezida Uhuru Kenyatta akaba yatsinze mu ya kabiri Odinga atitabiriye mu Kwakira 2017.