Kenya:Abarimu barasaba kujya bigisha bitwaje imbunda

kuppet

Avuga ko a abarimu bari mu makuba ku buryo guhangana nazo ari ugutunga imbunda.

Ati “Niba abanyeshuri bahuje umugambi wo kwica abarimu babo, birasobanura ko nta mwarimu utekanye mu ishuri. Uburyo bwiza bwo kwirinda ubwabo, Guverinoma ibemerere gutunga imbunda.

Ni nyuma y’uko abanyeshuri n’abarezi bo ku ishuri ryisumbuye  ry’i Barut muri Nakuru babyukiye ku nkuru mbi, kuwa gatanu w’iki cyumweru, kubera umwarimu wigishaka mudasobwa n’ubugenge wishwe ubwo yagenzuraga imyiteguro abanyeshuri  bakora mh ijoro.

Polisi yataye muri yombi abantu 3, umwe muri bo  ni umunyeshuri wo mu mwaka wa kane wigaga muri iryo shuri akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.

Asaba abarimu kudakora akazi kabo mu gihe cyose bakumva ubuzima bwabo buri mu kaga.

Muri Nyakanga 2018, abarimu 8 muri bigisha muri segonderi  Chalbi Boys High School i Marsabit bakomeretse ubwo bakubitwaga n’abanyeshuri.

Abarimu bahungiye mu kindi kigo baturanye, ariko abanyeshuri babafatira mu nzira barabakubita.

Abandi barimi 3 bishwe na Al-Shabaab ubwo yateraga ishuri Qarsa Primary School i Wajir.