Abarimu bongerewe umushahara

Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda bongerewe umushahara ungana n’icumi ku ijana (10%).
Ni inyongera bazatangira guhembwa guhera muri Werurwe 2019.
Uyu ni umwe mu myanzuro watangajwe mu yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019.
Ni nyuma y’uko abarimu bakunze gutakamba ko bakongererwa umushahara kuko bahembwa make. Nyuma yaho cyane mu ntangiriro za Mutarama 2019, abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye b’uburezi babaye nk’abaca amarenga ko uyu mushahara waba ugiye kongerwa.
Bamwe mu barezi ariko bavuga ko nubwo bashima ko bongerewe uyu mushahara, ukiri muto bagereranyije n’ikiguzi cy’ubuzima hanze aha.
Kuzamura uyu mushahara byagiye bitangarizwa Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu matora y’abadepite yabaye mu mwaka ushize.
Democratic Green Party of Rwanda yeruraga ko izazamura umushahara wa mwarimu.mu rwego rwo guharanira imibereho ye myiza no kizamura ireme ry’uburezi.
FPR Inkotanyi muri manifesto yaryo harimo guharanira kizamura ireme ry’uburezi.
Mwarimu ufite impamyabumenyi y’icyiciro cy’amashuri yisumbuye (A2) ahembwa ibihumbi 44  ku kwezi. Ufite impamyabumenyi y’ icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) ahembwa ibihumbi 90.  Ufite impamyabumenyi y’icya kabiri (A0) ahembwa ibihumbi 120. Aya yose ariko aba yavuyemo ibindi byose basabwa kwishyura.
Ntakirutimana Deus