Kamonyi: Umuryango Save Generations Organization wafashije abangavu baherukaga cotex bakiri ku ishuri

Umuryango Save Generations Organization uharanira iterambere ry’umwana urubyiruko n’umugore wahaye abangavu bo mu mirenge y’akarere ka Kamonyi ibikoresho by’isuku bibafasha mu gihe bari mu mihango, ubasezeranya gukomeza kubibaha kugeza basubiye ku ishuri.

Ni igikorwa wakoreye mu mirenge ya Rukoma na Ngamba yo mu karere ka Kamonyi, tariki 21 na 22 Nyakanga 2020, ubicishije mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku isuku mu gihe cy’imihango ku bakobwa no kwirinda icyorezo cya koronavirusi kuri bose.

Umuyobozi w’uyu muryango, Nyinawumuntu Yvette avuga ko nyuma yuko amashuri afunzwe mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya koronavirusi, muri ibi bihe abana b’ingimbi n’abangavu biga bari mu rugo, harimo n’abiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Ngamba (GS Ngamba) na Bugoba (GS Bugoba) mu karere ka Kamonyi aho umuryango ayobora ukorera, bawugaragarije ikibazo kibugarije muri iki gihe cyo kuba bakeneye amakuru ahagije ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19, ndetse n’ibikoresho byo kwirinda icyo icyorezo.

Ku bana b’abakobwa, bagaragarije uwo muryango ikibazo cyo kuba batabona ibikoresho byo kwifashisha mu gihe cy’imihango mu rwego rw’isuku, bitewe nuko ubusanzwe babikuraga ku ishuri;  mu cyumba cy’umukobwa, ariko ubu batiga kikaba ari ikibazo kibakomereye cyane.

Agira ati “Mu rwego rwo gufasha abana b’abakobwa kunoza ibijyanye n’isuku mu gihe cy’imihango, twabageneye ibikoresho byo kwifashisha birimo cotex 200 ku bakobwa 100 b’abagenerwabikorwa bacu.”

Uyu muryango wiyemeje kujya ukomeza guha aba bangavu ibi bikoresho ndetse n’abandi bari muri gahunda y’uturere ikoreramo kugeza muri Nzeri, aho biteganyijwe ko amashuri ashobora gutangira.

Abakobwa bafashijwe kubona ibyangombwa by’isuku ngo bizabarinda ibishuko n’ikindi cyabashora mu ngeso mbi bitewe no kubura ibyo bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi nka Cotex.

Mu bijyanye no gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19,  uwo muryango wabahaye udupfukamunwa 608 n’amasabune 220 byashyikirijwe  abagenerwabikorwa bayo 120 bari mu mirenge ya Rukoma na Ngamba.

Uretse ibyo bikoresho, uyu muryango wahaye telefoni n’ibikoresho byo kwirinda koronavirusi abayobozi b’amatsinda abarizwamo abagenerwabikorwa bawo muri GS Ngamba na Bugoba bita ku bagenerwabikorwa muri iyo mirenge.

  

The Source Post

Loading