Coronavirus ishobora kwandurira mu mwuka

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Ubushakashatsi bushya bw’ishami rya Loni ryita ku buzima(OMS) bugaragaza ko Coronavirus yandurira  mu mwuka. Igihe uyirwaye ahumekeye ahantu cyangwa akahakororera  udukoko tuhamara amasaha cyangwa iminsi bitewe n’ubuhehere bwaho  ndetse utwo dukoko dutembera mu kirere tukaba twakawanduza.

Niyo mpamvu kwambara agapfukamunwa ari bumwe mu buryo bwo kwirinda iki cyorezo, kuko umuntu utambaye agapfukamunwa intera wajyamo ngo utandura ntizwi.

OMS ivuga ko iyi virusi ishobora kwandurira mu mazirantoki n’inkari z’uyirwaye,  mu macandwe n’andi matembabuzi yo mu mazuru, mu mwuka, mu maraso, umubyeyi yayanduza umwana amubyara,  n’inyamaswa ikaba yayanduza umuntu.

Mu Rwanda abamaze kuyandura ni 1252, abakize ni 635 abakirwaye ni 614, abo imaze guhitana ni 3.