Amerika yashyikirije u Rwanda imashini 100 zifasha abanduye COVID-19

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Leta Zunze ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkunga y’imashini zifasha abanduye COVID-19.

Izi mashini zitwa ventilator (ventileta) ni kimwe mu by’ibanze byifashishwa mu kubungabunga ubuzima bw’ababa barembejwe na COVID-19, bafashwa guhumeka. Bamwe bazita imashini zihumekera abarembejwe n’iyi ndwara.

Ni imashini zihenze ku isoko zigeze no kuba ingume ubwo icyi cyorezo cyari kigifite ubukana mu Burayi na Amerika.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije wari uhagarariye Leta yavuze ko bishimira Perezida wa Amerika Bwana Donald Trump n’ubugiraneza akomeje kugaragaza afasha u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo. Akomeza avuga ko izi mashini zitanzwe ari umusararuro w’ibiganiro byiza Perezida Paul Kagame yagiranye na Trump vuba aha.

Hari aho imashini imwe igura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 25. Ni ukuvuga ko ingengo y’imari y’akarere kamwe gahabwa miliyari 25 ku mwaka, yagura imashini 1000 nta kindi cyakozwe.

Bamwe bavuga ko uburyo zihenze ibihugu bimwe bya Afurika bitabasga kugura izihagije bityo bigatanga icyuho ku bahitanwa na COVID-19.

Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’ubuzima
Peter Vrooman, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

 

Loading