Gasabo: Abangavu barinzwe ibyago birimo indwara n’inda zitateguwe bahabwa ibikoresho by’isuku

Umuryango Save Generations Organization ukora ibikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’umwana, urubyiruko n’umugore wafashije abangavu bo mu mirenge y’akarere ka Gasabo ubaha ibikoresho bibafasha mu gihe cy’imihango.

Uyu muryango wafashije abakobwa bo mu mirenge ya Rusororo na Ndera, ubaha ibikoresho birimo impapuro z’isuku zo kwifashisha mu gihe cy’imihango (cotex) 200 n’isabune 100 n’ibitabo birimo inyigisho ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Umuyobozi w’uyu muryango Nyinawumuntu Yvette avuga ko ibi bikorwa babikora bashingiye ku byifuzo by’aba bakobwa bakorana nabo muri iyi mirenge harimo abiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Ndera (GS Ndera) na Kabuga (GS Kabuga).

Agira ati “Ibyo bikoresho ni ibyo kubafasha mu isuku mu gihe cy’imihango muri kino gihe bari mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ni ubufasha twabahaye nyuma yuko abangavu dufasha bavuze ko bagorwa no kubona ibi bikoresho kubera yuko bari mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi n’ababyeyi babo babibahaga bamwe nta bushobozi bafite kuko ubukungu bwabo bwahungabanyijwe n’iki cyorezo.”

Nyinawumuntu avuga ko hamwe ababyeyi bamwe batwakaje imirimo bakoraga, abandi ubushobozi babona ari ubwo gushaka ibitunga umuryango, ku buryo kubona ubushobozi burenzeho bwo kubona amafaranga yo kugura ibyo bikoresho by’isuku usanga nta buhari, bigatuma umukobwa yirwariza, akaba yakoresha ibikoresho bidafite isuku ihagije, byanamuviramo kwandura indwara mu myanya ndangagitsina ziterwa n’isuku nke.

Avuga kandi ko bagmije kubarinda ababafatirana mu bushobozi buke bafite maze bakabashuka.

Ati ” Birabarinda kandi kuba ubukene barimo bwabashora mu nzira mbi z’ibishuko ngo babone ubushobozi bwo kuba babona ibyo bikoresho, bikanaba byabakurira ibindi bibazo birimo kuba batwara inda zitifuzwa cyangwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Abahawe ibi bikoresho bavuze ko byabagoraga kubibona cyane muri iki gihe bitewe n’ingaruka z’ubukene imiryango yatewe na COVID-19, ugasanga ababyeyi babo barabona ubushobozi bwo kubatunga ariko ubwo kubafasha mu bindi nkenerwa birimo n’ibi by’isuku bikaba ingorabahizi.

Hari n’abavuga ko bajyaga babona ibi bikoresho ku ishuri mu cyumba cy’umukobwa mu gihe cyo kwiga, ariko ubu batakibona kuko amashuri yahagaze.

Uyu muryango wabijeje ko ugiye kujya ubibaha buri kwezi. Si bo gusa kuko aya mahirwe azagera kuri buri mukobwa uri muri gahunda zawo mu turere ikoreramo kugeza muri Nzeri, ukwezi biteganyijwe ko amashuri ashobora gutangiriraho.

Uyu muryango kandi wahuguye n’ababyeyi babo ku bijyanye n’ubukangurambaga bwo kwirinda COVID-19.

Ibi bikorwa uyu muryango ukora ubitewemo inkunga n’umuryango mpuzamahanga wa Kvinna Till Kvinna, bikurikiye ibyo uyu muryango uherutse gukorera mu karere ka Kamonyi. Muri rusange, umuryango Save Generations Organization, mu rwego rw’ubukangurambaga mu isuku mu gihe cy’mihango, umaze gutanga ku bagenerwabikorwa bawo ibikoresho by’isuku 400 amasabune 200, n’udutabo 240 turimo amakuru yimbitse yizewe ku buzima bw’imyororokere aba bakobwa bakwifashisha biyungura ubumenyi bwabafasha bo ubwabo ndetse n’abo mu miryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange muri kino gihe bari mu rugo.

Imiryango itari iya leta yakunze gusa n’itabariza abagore n’abakobwa batabona ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu mihango. Bagaragaza ko no mu cyumba cy’umukobwa usanga hari ahari ibyo bikoresho bidahagije.

Mu mpera za 2019, ubwo leta yatangazaga ko umusoro ku nyongeragaciro w’ibi bikoresho ushobora gukurwaho, Dr Athanase Rukundo, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo giteza imbere ubuzima (Health Development Initiative, HDI-Rwanda) we yavuze ko iyi yaba ari intambwe nini u Rwanda ruteye mu gufasha abana b’abakobwa kurangiza amasomo yabo kuko ngo usanga bagorwa no kubona ibyo bikoresho.

Ati “Iyi ni intambwe ikomeye ifasha abagore n’abakobwa kumva bafite uburenganzira bwabo, bakajya mu ishuri, kugira amahirwe mu bucuruzi kandi bakagera ku ntego zabo.

Turizera ko Leta y’u Rwanda izakora ibishoboka byose, kugira ngo ibyumba by’umukobwa bibe bifite ibikoresho bihagije, kugira ngo hakurweho imbogamizi zose zatuma uburezi bubangamirwa”.

Kugeza ubu, agapaki gasanzwe k’ibikoresho by’isuku by’abakobwa n’abagore kagura hagati y’amafaranga 600 n’1000 y’u Rwanda, ku bikorerwa mu Rwanda.

Banki y’Isi ivuga ko mu mwaka wa 2018, abagore n’abakobwa babarirwa muri miliyoni 500, batabashije kubona ibikoresho by’isuku.

Muri aba, miliyoni 250 ni abakomoka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, aho bugarijwe n’ibindi bibazo byo kutagira amazi meza, isuku n’isukura cyane cyane mu bice bihuriramo abantu benshi nko mu mashuri, aho abantu bakorera, mu bigo nderabuzima, n’ahandi, ibi bikaba imwe mu mbogamizi umugore n’umukobwa bagihura na zo.

The Source Post

Loading