“Kagame angarurie Icyizere, nimpfa nzaba nzi ko igihugu kijya aheza”

Umukecuru Nyirabukeye Elvanie wo mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi yahawe inzu yo kubamo, ashima icyerekezo cy’igihugu cyo guharanira imibereho myiza y’abatishoboye ari nako ashima Perezida wa Repubulika.

Inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro niyo yahawe uyu mukecuru bivugwa ko ari hejuru y’imyaka 95. Arashaje, intege ni nke, ariko aho yaganiriye n’abanyamakuru asigasiwe na Depite Basigayabo Marceline yavuze akari ku mutima we.

Avuga ko iyi nzu ayibona nk’igitangaza kimukorewe. Amaze igihe nta nzu agira acumbikiwe n’abaturanyi, ubu noneho ngo igihe kurageze ngo atuze atunganirwe, nava kuri iyi Si nabwo afite icyizere ko umuryango we uzabaho neza. Ni muri urwo rwego nasaza(napfa) iyi nzu yavuze ko izafasha umwana we kubaho neza.

Asaba ko bamushimirira Perezida Paul Kagame ukora ibishoboka ngo abanyarwanda bagire imibereho myiza.

Ati”Munshimirire
Paul Kagame
angaruriye icyizere. Nongeye kuba inkumi kandi nimpfa nzaba nzi ko igihugu kijya aheza. Ampaye inzu , arankamiye ampaye inka nta kindi nsigaje.”

Iyi nzu, ibikoresho biyigize ndetse n’amafaranga ibihumbi 100 byo gukora umushinga uteza imbere uyu mukecuru, yabigenewe n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi muri aka karere ku bufatanye n’urwo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi w’uru rugaga muri Gicumbi, Mukangango Donathile avuga ko bishatsemo ubushobozi ngo bagoboke umuturage wari ubayeho mu buryo budashimishije bamufasha kugira ubuzima bwiza kuko FPR iharanira ko buri wese amererwa neza.

Mukangango avuga ko uyu muryango uharanira imibereho y’ukiri mu nda kugeza k’ugeze mu zabukuru.

Ati”RPF mu guharanira kubaka umuryango ubayeho neza, ufite ubumenyi, ufite ubuzima; utekanye, bikorwa biherewe ku rusoro(umwana ugisamwa)….”

Akomeza avuga ko gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda biciye muri minisiteri y’ubuzima, umwana abungabungwa akiri mu nda ya nyina ngo azavemo umunyarwanda ufitiye igihugu akamaro.

Akomeza avuga ko uyu muturage koko atari yishoboye bagafata inshingano zo kumwubakira iyi nzu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru akaba n’umuyobozi wa RPF Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru ashima uru rugaga rwitangiye abatishoboye mu turere 5 tugize iyi ntara rububakira inzu zo kubamo ndetse n’ibikoresho. Avuga ko ibi byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda. Ashima abanyamuryango urugamba bakomeje rwo kugamburuza ubukene.

Iyi nzu yatwaye asaga miliyoni 2 n’ibihimbi 600 yubatswe mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Bwisige mu murenge wa Bwisige. Iyi nzu yatangiye kubakwa tariki 21 Nzeri 2019.

Ntakirutimana Deus