Aragaya ababona ubumuga k’ubufite mbere yo kumubonamo umuntu

Sosiyete nyarwanda iragirwa inama yo guha abafite ubumuga agaciro bafite, aho kubabona mu isura y’ababufite ariko badashoboye.

Ni ibyagarutsweho na Murema Jean Baptiste ushinzwe amategeko mu ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abafite ubumuga (NUDOR) mu mahugurwa yateguwe na Pax Press n’abaterankunga bayo ku bijyanye no gufasha abafite ubumuga kugira uruhare mu nzego zose zifata ibyemezo zirimo n’itangazamakuru.

Murema avuga ko hari abantu bagifite imyumvire yo kubonamo abafite ubumuga, ubwo bumuga mbere yo kubabonamo abantu bameze kimwe n’abandi.

Aha ngo usanga hari n’ababita abatari bazima bagendeye ku mvugo ko abadafite ubumuga ari abantu bazima.

Ati” Kuki iyo ubonye umuntu nk’uwo umubonaho ubwo bumuga aho kumubonamo umuntu (human being), birakwiye ko imyumvire ihinduka ukamubonamo umuntu nkuko nawe wibona.”

Akomeza avuga ko kuba umuntu afite ubumuga bitamubuza kugira ubushobozi bwo gushobora ibyo udafite ubwo bumuga ashoboye. Atanga ingero z’abanoza akazi kabo neza kuko nta bindi baba bahugiyemo.

Ndayisaba Leonidas umunyamakuri ufite ubumuga bwo kutabona yemeza ko abafite ubumuga bashoboye, dore ko yabashije kwiga amashuri yisumbuye na kaminuza nta bikoresho nkenerwa abona by’abafite ubumuga ariko akayasoza.

Avuga ko aho yaciye kuri radiyo zitandukanye yagiye anoza akazi ke adafite ibyo bikoresho, agasaba ko abafite icyo kibazo bajya babihabwa. Yemeza ko abafite ubumuga bashoboye kimwe n’abatabufite.

Ku kibazo cy’imvugo abafite ubumuga ariko hari abavuga ko nubwo byitwa ababufite bugaragara hari abatazi uko ababufite bagomba gufatwa, niba ari inama ngo babategurire ibibafasha kuyikurikirana neza, bityo bakibaza bati se ufite ubumuga aje muri iyo nama agataha ntacyo yumvise kandi amikoro yari ahari, ubwo ufite ubumuga ni nde?

Basaba ko abafite ubumuga bashakirwa inzira zikwiye aho banyura mu mihanda, ifite imiferege idapfundikiye bigakorwa, insinga zidapfutse nazo zigapfukwa ndetse n’abagura imodoka zitarwa abantu mu buryo bwa rusange nabo bakazirikana abafite ubumuga.

Kugira ubumuga ni ukuba udafite urugingo runaka cyangwa rwarataye ubushobozi bwo gukora nk’urudafite ikibazo.

Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho politiki zigamije guteza imbere abafite ubumuga; kubahiriza uburenganzira bwabo, ishyiraho inama y’igihugu yabo mu 2011 ndetse n’itegeko ryo kurengera abafite ubumuga mu 2007, gushyiraho gahunda y’uburezi budaheza n’ibindi ariko ikibutswa ko hari abafite ubumuga babura uko bafashwa mu mashuri kubera ko ataborohereza ku bikorwa remezo, ibikoresho, abarimu babihugukiwe n’ibindi.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe na leta mu 2013 ryatangaje ko abafite ubumuga bagera hafi ku bihumbi 500. Ihuriro ryabo rivuga ko abagera kuri 48% batigeze bakandagira mu ishuri kubera akato bakunze guhabwa.

Ntakirutimana Deus