itsinda ritegura umunsi wera w’umucyo ryimitse intumwaa 11 ryirinda ugereranywa na Yuda

Abasore n’inkumi 11 bo mu itsinda ritegura umunsi wera w’umucyo (white day and shine), batoranyijwe ari 11 bahabwa ubutumwa bwo kwamamaza Imana y’u Rwanda ku Isi hose.
Byabereye mu gikorwa cyabaye
Kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018 i Kigali. Iki gikorwa cyari kiyobowe na  Mubalaka Edward, umunyamategeko, umusesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga wanamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye.
Uyu muhango wabanjirijwe no kwimika uwitwa Ntezimana Sebu wahawe inshingano zo kuba umuvugizi w’Imana y’u Rwanda.
Mubalaka wayoboye uyu muhango
Mubalaka yabahaye inshingano zo kwamamaza Imana y’u Rwanda aho bari hose. Ndetse ngo muri iyi minsi Sebu azazenguruka ibihugu bitandukanye by’i Burayi ari muri ubwo butumwa.
Ati “Ni igikorwa cyo gutoranya intumwa zizamamaza inkuru nziza y’umukiro ku Isi hose y’uko Imana y’u Rwanda ikomeye, ari inyamahoro, igifite impuhwe kuri buri wese, kugirango kandi bamenye ko Imana y’u Rwanda ishoboye ikora byose.”
Akomeza avuga ko batoye intumwa 11 bakirinda iyabagambanira nk’uko byabaye kuri Yezu. Ati “Tumaze gutora intumwa 11 mu ntumwa 12 twari twateganyije niko abemerera muri Kristo Yesu ba bandi bamuyobotse nk’uko yabatoranyije ari 12 haje kuvamo umwe aramugambanira bituma abapfa. Niyo mpamvu muri 12 twateganyaga twavanyemo intumwa imwe itizewe kugirango itazatugambanira. Intumwa twavanyemo ntayihari. Iriya yashatse kugira nabi twayiryamishije, twebwe twayijimije.”
Sebu wimitswe yahawe ikamba ry’ubutware n’inkoni yo kuyobora izindi ntumwa. Mubalaka avuga ko agiye kwamamaza inkuru nziza y’umukiro y’uko Imana y’i Rwanda ikomeye.
Akomeza avuga ko uyu munsi uzajya wizihizwa tariki ya 7 Nyakanga buri mwaka.

Abategura umunsi wera w’umucyo bagizwe n’abasaga 250  bahura rimwe mu gihembwe. Uyu munsi uzajya ubanzirizwa n’igitambo cy’isengesho nk’ikimenyetso kigaragaza ko Imana ari yo isumba byose.

Uyu munsi watangiye mu Rwanda tariki ya 19 Nzeri 2018, uzajya uba ari uwi bitangaza, aho buri muntu wese azanjya abona ibitangaza n’ibisubizo by’ibibazo bye yasabye Imana.
Kuri uwo munsi hazajya hacanwa imuri zirindwi zifashwe n’abantu bagize itsinda ry’abantu barindwi bazunguruke karindwi bavuge amagambo arindwi y’ibyifuzo birindwi byari byarabagoye bashaka ko Imana ibasubiza izo ncuro zirindwi zagarutsweho zikaba zivuga umubare wuzuye w’Imana mu rurimi rw’igiheburayo.
Kuri uwo munsi kandi hazajya hakorwa n’ibikorwa by’urukundo birimo gufasha no gusura abantu batandukanye harimo abarwariye mu bitaro, abari munzu z’imbohe (muri gereza), gufasha abashonje n’abandi batishoboye kugirango abantu bamenye ko Imana y’u Rwanda igira neza.

Uwo muhango wo kuzengurukana imuri zirindwi zaka bihura neza nibyo abanya Islael bakoze ubwo bazengurukaga inkuta za i Yeriko inshuro zirindwi zikaritagurika.


Byongera kandi kugaragara aho umusirikare mukuru witwaga Namani wari urwaye ibibembe akibira muri Yorodani inshuro zirindwi agakira ibibembe.

Uzaba kandi umunsi w’ihumure ubwo buri muntu wese azasaba imbabazi mugenzi we cyane cyane abananiranywe mu makosa bakoranye.

Hazajya hatangwa ubuhamya bwinshi ku bakize indwara, n’abakize amadayimoni roho mbi, abari barwaye indwara zidakira bashima ko bakize kubera uwo munsi wera w’Umucyo uzajya ukorerwaho ibitangaza.

Ntakirutimana Deus