Iminsi 100 irashize u Bushinwa bweruriye Isi ibijyanye na Coronavirus, uko bihagaze

Iminsi 100 yuzuye kuwa Kane, u Bushinwa bumenyesheje umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ko bwatewe n’icyorezo cya Corona, ubu cyamaze gukwirakwira mu Isi.

U Bushinwa bwagiye gutangaza iby’iki cyorezo hari abaganga bashatse kuburira Isi mbere iby’iki cyorezo ariko bapfukwa umunwa n’iki gihugu.

Iki cyorezo cyaje kwitwa Covid 19 giterwa na virusi ya corona(coronavirus), kirenga u Bushinwa aho cyatangiriye mu mujyi wa Wuhan mu ntara ya Hubei maze gikomereza mu bindi bihugu, aho bamwe bakibonagamo nk’indwara yoroshye, nyamara ubu ikaba iri gutitiza ibihugu birimo iby’ibihangange.

Imibare y’uyu munsi igaragaza ko U Bushinwa buri ku mwanya wa gatandatu mu kugira abarwayi benshi b’iyi ndwara, aho ku isonga hari Leta zunze ubumwe za Amerika. Ku Isi uyu munsi abantu 1 605 548 banduye iyi ndwara, 356 161 barayikize mu gihe imaze kwica abagera ku 95 808. Mu Rwanda uyu munsi yamaze kurwara abantu 113, abagera kuri 7 barakize, nta n’umwe irica.

Uko imibare ihagaze

Iby’iyi ndwara biherutse guteza umwuka mubi mu bihugu birimo Amerika, u Bushinwa n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Ni nyuma yaho Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yashinjije OMS gufasha cyane u Bushinwa muri uru rugamba na Coronavirus kandi ko iryo shyirahamwe ryagombaga kuburira Isi yose ko hari icyorezo cyateye.

Kuwa gatatu w’iki cyumweru, minisitiri wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Mike Pompeo, yavuze ko OMS itakoze neza ibyo ishinzwe kandi ko Amerika iri kureba ibijyanye niba yahagarika inkunga ijya iha iri shyirahamwe. Ni mu gihe ari cyo gihugu kiyitera inkunga y’amafaranga menshi nk’aho muri 2020 yatanze miliyoni 59 z’amadolari, u Bushinwa bugatanga 30.

Iby’iki kibazo byahise byamaganirwa kure n’ubunyamabanga bwa Afurika yunze ubumwe, ibihugu bikomeye muri Afurika ndetse n’abaperezida barimo Paul Kagame w’u Rwanda wasabye ibihugu gukomeza ubufatanye mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo. Iyi ndwara ariko Trump yatangiye ayita virusi y’u Bushinwa ariko muri Amerika iri kwica benshi, ku buryo mu bushinwa hari ubwandu bushya buke.

Ibihugu byafashe ingamba aho abarenga icya gatatu cy’abatuye Isi bameze nk’abari mu kato ko kudasohoka mu ngo zabo. Mu Rwanda abaturage ntibemerewe gusoka mu ngo zabo kereka igihe baba bafite impamvu zumvikana ndetse zimwe muri zo bakazisabira uruhushya.

Mu bihugu byinshi birimo u Butaliyani no muri Leta ya Vatikani kwa Papa ntabwo abantu bacyemerewe kwitabira Misa yajyaga ibera muri za kiriziya, ubu bifashisha ikoranabuhanga. Amashuri yarafunze, amasoko ni uko, inganda n’ibindi bikorwa nabyo byabaye bifunze hirya no hino.

Abantu barapfa umunsi ku wundi, ubu ahari umubare munini w’abapfuye ni mu Butaliyani bwabuze abantu 18 279, bugakurikirwa na Amerika yapfushije 16 676. Muri iki gihugu hari igihe hapfuye abakabakaba 2,000 ku munsi.

Hari abavuga ko iki cyiza kitazorohera Afurika nyamara kugeza ubu ariyo ifite umubare muke w’abanduye ndetse n’abapfa. Ibivugwa ariko byagombye kuba umuburo ugenewe uyu mugabane uriho ibihugu byinshi bikennye ku buryo bitakorohera kubona imashini zikwiye zo kwita ku barembejwe n’iyi ndwara, zibafasha guhumeka (vantilators). Ubuke bw’izi mashini igura hagati ya miliyoni 25 frw na 50 bwatumye mu bihugu nka Amerika n’i Burayi hapfa abantu benshi.

Mu Rwanda nta mubare uhari w’izi mashini uratangazwa, ariko abantu bakunze kugirwa inama yo kuguma mu rugo no gutanga amakuru ku bafite ibimenyetso bya covid 19.

Ibipimo mu Rwanda

Kugeza uyu munsi nta muti cyangwa urukingo by’iyi ndwara biraboneka, abayikira baba bavuwe ibimenyetso gusa.

Ntakirutimana Deus