Coronavirus: Umubare w’abakira ukomeje kwiyongera abari mu kato bataha

Umubare w’abanduye indwara ya covid 19 mu Rwanda bagenda bakira ukomeje kwiyongera.

Uyu munsi ku Cyumweru tariki 12 Mata 2020, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abamaze gukira iyi ndwara bageze kuri 25. Mu itangazo iyi minisiteri yashyize ahabona uyu munsi ryagaragaje ko hari abantu bashya 6 bagaragaye ko banduye iyi ndwara, bituma abayanduye baba 126, ari abo 25 bakaba baramaze gukira.

Iyi minisiteri kandi igaragaza ko ntawurahitanww n’iyi ndwara kuva yagaragara mu Rwanda.

Imibare y’abakize yagiye itangazwa, mbere hatashye abantu 4, baje kugenda biyongera bagera kuri 7, barakomeza bagera kuri 11, nyuma hakira abandi 7 baba bageze kuri 18, abandi 7 bakize mu masaha 24 ashize, ubu bageze kuri 25.

Abahuye n’abanduye iyi ndwara cyangwa abafite ibimenyetso byayo basabwa kwigaragaza ngo babe bakwitabwaho kuko ngo bashobora kwigaragaza barembye bakaba banahitanwa n’iyi ndwara.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye abari mu itsinda rikora ibikorwa byo kurwanya no gukumira iki cyorezo abashimira akazi keza bari gukora.

Hagati aho Leta yanatangiye gucyura mu miryango abantu bari bamaze igihe mu kato bashyizwemo kubera icyorezo cya virusi ya corona. Mu bataha barimo Abanyarwanda ingamba zo gufunga imipaka zasanze mu bihugu by’amahanga, n’abanyamahanga bafungiweho imipaka bari mu Rwanda.

Kuri site ya Kamembe mu burengerazuba bw’igihugu abarenga 70 basoje iminsi 14 iteganywa n’amabwiriza ya leta ku birebana no gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo boherejwe mu miryango yabo. Umubare munini ni Abanyarwanda baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu birimo n’umurwa mukuru Kigali. Abatashye baragaragaza akanyamuneza, n’ubwo iminsi ya mbere y’aka kato itaboroheye kuyakira bitewe ahanini no kuba kure y’imiryango.

Iki cyiciro cya mbere cy’abasezerewe mu kato kigizwe ahanini n’abo iyi gahunda yatangiriyeho. Kuri aba batashye mu miryango baravuga ko biteguye gukomeza kubahiriza amabwiriza arebana no gukumira ikwirakwira rya virusi ya corona.

Ku ruhande rw’inzego z’ubuvuzi zakurikiranaga aba batashye mu miryango, zirasaba abo basanze ndetse n’abaturanyi kutabishisha. Muganga Placide Nshizirungu uyobora ibitaro bya Gihundwe yahamagariye abo basanze kutishisha abavuye mu kato.

Inzego z’ubutegetsi mu karere ka Rusizi zivuga ko uyu ari wo mubare munini w’abasezerewe mu kato ingunga imwe.

Ntakirutimana Deus