Icyo RBC ivuga ku cyifuzo cyo gutangaza umwirondoro w’uwanduye Coronavirus
Kuwa Gatandatu tariki 11 Mata 2020, ubuyobozi bw’ibitaro bya Byumba biherereye mu karere ka Gicumbi bwatangaje imyirondoro ya bamwe mu bagaragaye muri ako karere banduye Coronavirus, biteza impaka mu banyarwanda.
Izi mpaka zabereye ku mbuga nkoranyambaga, aho wasangaga umubare munini ushyigikiye ko abanduye iki cyorezo bajya batangazwa kugirango bifashe mu gushakisha ababa barahuye n’uwagaragayeho iyi ndwara, bityo n’uwo atari kuvuga ko yahuye na we akaba yakwigaragaza akitabwaho, hirindwa ko yakwanduza abandi mu gihe yaba yaranduye. Hari ariko n’abavugaga ko ari ukubangamira uburenganzira bw’umurwayi, amahame avuga ko agomba kugirirwa ibanga
Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima ifite uburenganzira bwo gutangaza abanduye iyi ndwara no gukurikirana ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo, yavuze ku bijyanye no gutangaza amazina y’abacyanduye. Mu kiganiro yagiranye na RBA yakomoje ku ibanga rigomba kugirirwa umurwayi ariko akomoza no ku gihe byaba ngombwa ko umwirondoro w’umurwayi utangazwa.
Agira ati “Ibyo bintu tujya tubiganira kenshi. Uburwayi bwose bubamo ibanga hagati y’umuganga n’umurwayi kandi rigomba kubahirizwa. Hari igihe biba ngombwa ko ushobora kubitangaza ariko ku bantu bake; niba ari abantu bahuriye ahantu hamwe, ukaba wabahamagara ukabibabwira, uti ‘ahantu mwahuriye hagaragaye umurwayi muze tubapime.’
Yungamo ati “Ibyo bishobora gukorwa, ariko nawe wishyize mu mwanya wabo duhamagaye tukagushyira ku itangazo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe n’ubw’abo mubana. Ni ibyo rero umuntu aba yirinda ariko na none ukavuga uti ‘aho bizaba ngombwa yuko ubwo buryo bwakoreshwa, ni ukuzashyiramo kureba ku mpande zombi; ibanga ry’umurwayi n’ubuzima bwe ariko tunarebe tunarebe inyungu rusange, tukabihuriza hagati.’
Akomeza avuga ko ubonye uburyo bwo kudatangaza imyirondoro y’umirwayi butanga igisubizo, ari bwo bwakwifashishwa.
Ati “Icyo rero kiragorana cyane, hari cases [soma kesesi] nyinshi twagiye tugira aho wasangaga uri aho hagati hombi, bikavuna abashakisha abahuye n’uwo muntu, bikavunana, ariko iyo ubonye bikuvuna ariko bigashoboka biba byiza iyo utiyorohereje akazi ujya gushyira abandi bantu mu kibazo.”
Dr Nsanzimana ariko avuga ko kurwara nta gisebo kirimo ku buryo hari abahak akato uwakize wamaze kugera mu muryango, kuko ngo buri wese yarwara.
U Rwanda rwatangiye rutangaza ubwenegihugu bw’uwanduye n’aho yaturutse (byakekwa ko ariho yavanye uburwayi bwa coronavirus) ndetse n’imyaka ye. Tariki 14 Werurwe, hatangajwe Umuhinde wavuye i Mumbai mu Buhinde, aba uwa mbere wari utangajwe wanduye iyi ndwara wari ku butaka bw’u Rwanda. Nyuma byaje gukomeza hagatangazwa gusa umubare w’abanduye, niba yaranduriye mu Rwanda(yarahuye n’uwavuye hanze yanduye cyangwa yarahuye n’uwanduriye mu Rwanda), ariko hadatangajwe ubwenegihugu bwabo n’igihugu bagiye baturukamo.
Mu bihugu byo mu karere, Tanzania itangaza ubwenegihugu bw’uwanduye iyi ndwara ndetse na sosiyete y’indegs yagenzemo n’ibibuga by’indege yahagazeho. Uganda na nayo itangaza ubwenegihugu bw’uwanduye aho yatangaje ko uwa mbere wagaragaye ari umunya-Uganda w’imyaka 36 wahageze avuye i Dubai tariki 21 Werurwe 2020 ari mu ndege ya Ethiopian Airlines [the confirmed case is a 36 year old Ugandan male who arrived from Dubai, on Saturday March 21 2020 aboard Ethiopian Airlines at 2:00am.].
Ntakirutimana Deus