Ikoranabuhanga: Indege iri ku butaka ikora ite kandi moteri zayo ziba zazimye?
Bigenda bite kugirango nyuma y’uko indege igeze ku butaka ikomeze kubona umuriro w’amashanyarazi ikoresha kandi moteri zisanzwe ziwutanga zazimijwe?
Icyo kibazo gisubizwa n’imashini bita Ground Power Unit (GPU) ugenekereje ni imashini itanga umuriro ku butaka. Ikunze gushyirwa ahagana imbere y’indege nk’uko bigaragara ku ifoto (hejuru), kuko inzira zinjiza umuriro wo hanze mu ndege ariho ziba.
Iyi ikaba ari nka bimwe byitwa imashini zitanga umuriro (Generator zitanga amashanyarazi mu nzu iyo umuriro usanzwe udahari.
Iyi GPU rero akazi kayo ni ugutanga umuriro ukenewe mu ndege igihe ihagaze ku butaka bitewe n’impamvu nyinshi zituma ukenerwa:
– Hari abagenzi badasohoka mu ndege baba bagiye kuyikomerezamo urugendo rwabo baba bakeneye Air condition(climatisation, ubuhehere bakeneye).
-Amatara y’imbere ndetse n’imbere mu ndege( tableaux de bord) z’ahatwarirwa indege ziba zigomba gukomeza kwaka kugirango bashyire muri mudasobwa z’indege amakuru y’urugendo rundi bagiye gukora.
-Amafunguro amaze gushyirwa mu ndege nayo abagomba gukomeza gukonjeshwa no gushyushwa (frigo z’indege).
Iyi mashini kandi ifasha mu gihe cyo kwatsa moteri z’indege kuko mu kwaka kwazo zikenera umuriro utuma zibanza kwikaraga kugeza ku rugero runaka hanyuma zikabona kwikoresha zonyine nazo zimaze kwibyarira umuriro uhagije(gusa ibi ntibikorwa buri gihe, bibaho ari uko akandi kamashimi kaba mu ndege imbere kitwa Auxiliary Power Unit(APU) nako twakwita nka generator ntoya iba mu ndege gafite ikibazo(katari gukora)kuko nako uwo muriro karawutanga mdetse kagatanga n’umwuka ufasha mu kwatsa moteri bita Air starter(GPU idashobora gutanga),iyo rero APU ikora neza, ntabwo GPU yakwirirwa ikenerwa mu kwatsa moteri (moteurs,engines) z’indege;imwe mu mpamvu nyamukuru ibi byose bikorwa ikaba ari ukugabanya ikiguzi cy’amavuta (fuel) kuko muri uko kwatsa indege moteri zikenera amavuta menshi.
GPU ku basanzwe basobanukiwe iby’amashanyarazi ishobora kuyatanga mu buryo bubiri butandukanye: Ishobora gutanga ayitwa Alternative current(AC) cyangwa Direct current(DC) uyu wa DC wo ukaba ukunze kuba ari make (hagati ya 12 na 24 Volts) ugereranyije na AC iba iri hagati ya 120 na 240 volts, biterwa n’aho ukenewe gukoreshwa.
Ni amakuru dukesha Cyril Ndegeya wize ibijyanye n’imikorere y’indege, amasomo atangwa n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’indege, IATA.
Ntakirutimana Deus