Icyavuye mu nama yahuje OMS n’abavuzi gakondo muri Afurika ku muti wa Covid-19

Ishami rya Loni ryita ku buzima (OMS/WHO) n’abavuzi gakondo muri Afurika bahuriye mu nama igamije kureba uko ubu buvuzi bwahangana na Covid-19.

Ntibisanzwe, kuko iri shami ry’umuryango w’abibumbye ubundi ritemera imiti ya gakondo kuko ritayigenzura, gusa iyi miti ifite uruhare runini mu buvuzi muri Afurika.

Ibiro bya OMS/WHO muri Afurika byatangaje ko byakoranye inama ku ikoranabuhanga n’abavuzi gakondo 70 bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika nkuko tubikesha BBC.

Iri shami rivuga ko ryaganiriye n’izo nzobere mu buvuzi gakondo mu kureba uko ubu buvuzi bwahangana na Covid-19. Abavuzi bemeye ari benshi ko “amagerageza ya siyansi akwiye gukorwa ku miti yose gakondo, nta rengayobora”.

Ibi bibaye nyuma y’uko Madagascar inengwa na OMS kuba iri kwamamaza umuti wa Covid-Organics, yo ivuga ko utakorewe igerageza ry’ubuhanga ngo wemezwe.

Perezida wa Madagascar yemeza ko uyu muti uvura kandi bawugeragereje ku barwayi, ndetse bakomeje kuwugeza ku bindi bihugu bya Afurika biwifuza, kandi ko “nta uzabahagarika”.

Abavuzi gakondo bo mu Rwanda baherutse gusaba ko bashyirirwaho uburyo bwatuma bagira uruhare mu bushakashatsi bugamije gushakisha umuti.Bashingira kuri bimwe mu bimera byavuraga kera,ndetse na n’ubu bahamya ko bivura, hibazwa niba batabiheraho bagakora ubushakashatsi ku muti w’icyorezo cya COVID19.

Kugeza ubu muri Afurika hamaze kubona abantu 68,102 banduye coronavirus mu bihugu 53, abo imaze kwica ni 2,340 naho abayikize ni 23,307 nk’uko bivugwa n’ikigo cy’ubumwe bwa Afurika gishinzwe kurwanya ibyorezo.

Iyi mibare yikubye kabiri mu byumweru bibiri bishize kuko tariki 28 z’ukwezi gushize kwa kane abanduye muri Afurika bari 33,566 abo yishe ari 1,469 naho abayikize bari 10,152.

Ibihugu bitandukanye bya Afurika bikomeje koroshya ingamba byari byarafashe zo guhagarika ibikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ntakirutimana Deus