Gutangaza imyirondoro y’abanduye Coronavirus byatubyariye umusaruro-Meya wa Gicumbi

Ukwezi kurirenze mu karere ka Gicumbi, havukiye impaka zaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zaturutse ku itangazwa bwa mbere imyirondoro y’abanduye Coronavirus, bamwe bibazaga niba byari ngombwa cyangwa bitari ngombwa, ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko buri wese yabibona uko abishaka, ariko kuri bwo byatanze umusaruro.

Izi mpaka zaturutse ku myirondoro y’abantu batandukanye bari baranduye Coronavirus, ariko bari mu mwanya wo guhura n’abantu benshi. Bityo umuyobozi w’ibitaro bya Byumba Dr Ntihabose Corneille atangaza imyirondoro y’abanduye. Abavuzwe ni umuyobozi w’ishami rya banki ikorera muri ako karere n’umushoferi w’akarere. Bamwe baje kubishima ariko abandi barabigaya, ukurikije ibitekerezo byagiye bitangwa ku mbuga nkoranyamba.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwo bwicinya icyara ko gutangaza iyi myirondoro hari akamaro byagize, nubwo ngo buri wese afite uko abifata.

Umuyobozi w’aka karere Ndayambaje Felix, yabwiye The Source Post ati “Inguni zose wazijyamo kandi hose wahabona igisubizo. Ugiye ku muntu ushaka kubinnyega wamubonera igisubizo ko ari mu kuri, ugiye ku muntu muntu ufite umurongo wo kubaka no gukangurira abantu umurongo wo kwirinda icyorezo, nabwo hose wahabona igisubizo. Ugiye no ku wavuzwe [atari indwara yiteye], uburyo yabyakira,byaterwa bwa mbere n’imiterere ye, ariko na none uko sosiyete ibimushyikirije. Rero hose hari ibisubizo. Ariko mu ruhande rw’ubuyobozi byatubyariye umusaruro.

Atanga ingero avuga ati “Niba wenda njyewe Felix mpuye n’iki cyago cya Coronavirus nkacyandura, Jules nkaba naramutwaye mu modoka, ari uwa Manyagiro, ntuye hanoi Byumba, ntazamenya, ko wenda nagiye mu kato cyangwa ko nanduye. Kumubwira rero ngo uwahuye n’abanduye naze tumupime, wa wundi bitewe n’imiterere y’akazi akora, ashobora no kutibuka abo yahuye nabo. Ariko mu ruhande rw’ubuyobozi no kubikangurira abaturage(mobilization), bwa mbere kubivuga, biratuma umuntu avuga ati ‘ ni wa muntu wacuruzaga muri resitora runaka, nagiye kuhanywa icyayi’. Biratuma na we uvuga uti ‘ubwo nagiye kuhanywa icyayi reka njye kwisuzumisha. Ariko nibavuga ngo hari umuntu wo muri resitora twahuye na we, wakoraga muri resitora wanduye, ntuvuge izina rya resitora, ntunamuvuge ngo niba akora kuwa kane ngo abantu bamenye ko kuri uwo wa kane, njyewe nagiye kuhanywa icyayi, nanjye ntangire kwishyira mu kato urumva ko ari ikibazo.

Yungamo ko kuvuga izina no kutarrivuga n’icyo byatwara n’icyo byakungura byaterwa n’uruhande umuntu yaba ahagazemo.

Ati “Twebwe nk’akarere byatubyariye akamaro, ari nacyo cyanatumye uburyo bwo gukumira iki cyorezo nyuma y’abo cyabonetseho, nta bandi babonetse, kandi uyu mujyi wacu ari mutoya, uhurirwamo n’abaturage bajya hirya no hino, batega imodoka ntibibagireho ingaruka, twe twabonye umusaruro.”

Nyuma y’itangazwa ry’abantu 6 bari baranduye Coronavirus muri aka karere hari abahise bashyirwa mu kato, bikekwa ko bahuye n’abanduye, ibyiciro by’abantu byitabwaho, nk’impunzi z’abanye-Congo ziri mu nkambi iherereye muri aka karere.

Mu Rwanda abanduye coronavirus ni 320 mu gihe abakize ni 217, nta muntu irahitana.

Ntakirutimana Deus