Gicumbi: Akarere mu rugamba rw’ikoreshwa ry’agapfukamunwa ubona riteye inkeke

Ntibitangaje ko abantu nka 30 kuri 50 uhura nabo mu mihanda yo mu mirenge ya Rukomo, Giti na Rutare yo mu karere ka Gicumbi, ari bo bambaye agapfukamunwa, ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwahagurukiye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abanyamakuru bakorera mu ntara y’amajyaruguru bagiye kureba uko ingamba zo kurwanya coronavirus ziri kubahirizwa. Bageze mu mirenge ya Giti, Rutare, Rukomo na Byumba yo mu karere ka Gicumbi.

Mu mihanda yo muri iyi mirenge uhasanga abaturage barimo abatambaye udupfukamunwa, abadufite ariko batwambaye ku kananwa n’abavuga ko nta bushobozi bwo kutugura bafite. Hari abavuga ko tubashyuhira bityo bagahitamo kutwambara ku kananwa.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwahagurukiye gushishikariza abaturage kutugura biciye mu kubasobanurira akamaro katwo.

Ndayambaje Felix uyobora aka karere ati “Ukora ubukangurambaga ntabwo akura mu tuge, ntabukora umunsi umwe. Nk’umuyobozi bigusaba kwihangana ariko no kwegera abaturage cyane.

Akomeza agira ati “Hari uba agafite akakagira agapfukakananwa, ukabika ngo katandura, umuyobozi yamuganiriza akagasohorora mu ikofi. Icyo duhora dusaba abayobozi, ba mutwarasibo, abayobozi b’umudugudu kugera ku karere ni uguhora hafi y’abaturage, tukabigisha tukabakangurira ubwiza bw’agapfukamunwa. Nk’akarere ka gicumbi kagaragayemo abanduye coronavirus, ntibikwire mu batuage ni uko hari ingamba zari zafashwe.

Akomeza avuga ko nubwo hari abatubika mu makofi yabo, abatatwambara uko bikwiye, ariko ko hari intambwe yatewe yuko
nta munyagicumbi urema isoko n’umwe adafite agapfukamunwa.

Ku kibazo cy’abaturage bavuga ko batabona ahabegere batugurira, Ndayambaje avuga ko ubu ducuruzwa n’abajyanama b’ubuzima kandi buri mudugudu ugira bane begereye abaturage cyane.

Gusa ngo mbere ntitwari twakagezwa mu baturage hamwe na hamwe uko bikwiye, urugero ni mu murenge wa Giti nkuko byavuzwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wawo Kalisa Claudien. Gusa avuga ko abaturage bari gutera intambwe.

Meya Ndayambaje anenga abagura afapfukamunwa wagirangk bagamije kwereka abayobozi ko bagafite, aho kukagurira kukambara ngo birinde coronavirus.

Amafoto agaragaza abambaye udupfukamunwa n’abatatwambaye yafatiwe mu karere ka Gicumbi.


Ntakirutimana Deus