Ibyaganiriwe na Kagame, Kenyatta, Museveni na Kiir byubahirijwe byahashya Covid-19 mu karere

Amezi abiri arashize umuntu wa mbere wanduye coronavirus agaragaye mu karere, hari muri Kenya tariki 12 Werurwe 2020, umunsi nk’uyu wa Gicurasi wahuje abaperezida b’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) baganiriye ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, basaba kwihutisha gukorera mu karere ibikoresho bifasha muri uru rugamba n’ibindi byakubahirizwa byafasha mu kurandura iki cyorezo mu karere.

Ni mu gihe mu bihugu bigize aka karere kugeza ubu hamaze kuboneka abantu basaga 1,799 banduye coronavirus yavuzwe bwa mbere mu karere muri Kenya tariki 12 Werurwe 2020.

Ni inama abagize uyu muryango bakoze tariki 12 Gicurasi 2020 iyobowe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari na we uyoboye uyu muryango. Yakozwe hifashishije ikoranabuhanga rya ‘video conference’. Yahuje Kagame, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Museveni wa Uganda na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo. Uyu muryango ntiwigeze utangaza impamvu ba perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania na Pierre Nkurunziza w’u Burundi batayitabiriye.

Abayibitabiriye bemeranyijwe gusangira amakuru y’ibiva mu bipimo bya Covid-19 hagati ya za minisiteri zishinzwe ubuzima, ubucuruzi, ubwikorezi, n’ibikorwa bireba uyu muryango.

Itangazo ryasohowe n’uyu muryango rivuga ko bemeranyijwe kandi “gukomeza gukurikirana abatwara amakamyo n’abakorana nabo no guhana amakuru yabo” nkuko tubikesha BBC.

Abatwara amakamyo yambukiranya imipaka muri iyi minsi bagaragajwe na bimwe mu bihugu bigize EAC nk’abakwirakwiza iki cyorezo mu ngendo bakora bajya cyangwa bava ku byambu bya Mombasa na Dar es Salaam.

Aba bayobozi mu nama yabo bategetse inzego z’ubuzima “gutegura uburyo buhuriweho n’akarere bwo gusuzuma no kwemeza ko abatwara amakamyo ari bazima mbere yo guhaguruka kandi bagasuzumwa buri byumweru bibiri, bagaha raporo abakuru b’ibihugu”.

Iyi nama yabo yabonye ko ibikorwa by’ubuhinzi, ubucuruzi, inganda, ubukerarugendo, kwakira abantu n’imyidagaduro biri kuzahazwa n’iki cyorezo.

Biyemeza ko ibihugu bigiye gufatanya korohereza ibikorwa bitandukanye muri izi nzego, nk’ubuhinzi, mu gutunganya no kugeza umusaruro wazo ku masoko y’akarere.

Banzuye kandi kugira ibyihutirwa; gukora ibikoresho byakorerwa mu karere byo kurwanya coronavirus nk’udupfukamunwa, ‘sanitizers’, amasabune, ibiribwa bitunganyije, ‘ventilators’ n’ibindi no koroshya ko bigezwa ku masoko y’akarere.

Mu minsi yashize u Rwanda rwari rubangamiwe n’ubwandu bwa covid 19 yagaragaraga mu batwara imodoka zambukiranya ibihugu n’abo bafitanye amasano ni ukuvuga ababafasha muri icyo gikorwa. Icyo kiri mu byatumye muri Mata, Uganda ifata icyemezo cyo kubakumira mu kurara muri za hoteli cyangwa ahandi hagera abandi bantu.

Abanduye coronavirus mu bihugu byo muri EAC kugeza ubu: muri Kenya ni 700, Tanzania 509, u Rwanda ni 286, Sudani y’Epfo ni 156, Uganda ni 121 mu gihe u Burundi ari 27.

  • Hejuru ku ifoto : Perezida Kagame, Museveni, Salva Kiir na Kenyatta bifotoza mu Kwakira 2013 mu nama yigaga ukwishyira hamwe yabereye i Kigali.
  • Ntakirutimana Deus