Gicumbi:Baravuga imyato aho batangiriye kwiga bahita mu ishyamba bakahava buruse ishuri ryose

Abanyeshuri 50 bigaga mu ishuri ryisumbuye, Saint Laurent, Gaseke TVET School basazwe n’ibyishimo by’uko bose uko biganaga bafite amahirwe yo kwiga kaminuza bakurikije amanota bagize, nyamara baragiye kuhiga bamwe bahita mu ishyamba, ababyeyi babahashyira basa no kubahata.

Tariki ya 11 Kamena 2019 aba banyeshuri bahuriye muri iri shuri bahabwa impamyabushobozi nabo, bashimirwe n’Umushumba wa Diyoseze Gatorika ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Servilien ubwitange bwabaranze.

Ahari iri shuri ngo hari inyubako nke zitageze ku nshuro eshatu y’izihari hagoswe n’ishyamba byatumaga bamwe bahita mu ishyamba. Ni ikigo kandi kitagiraga radio na televiziyo n’ibikoresho ari bike.Ni mu gihe ryatangiraga tariki 2 Gashyantare 2016.

Umubyeyi uhagarariye abafite abana barangije muri iri shuri witwa Mukarubibi Jeannette avuga ko yahasanze ubuyobozi bwiza, uburezi bwiza bwamusezeranyije kumurerera umwana uko abyifuza, nyamara we yarasaga n’umutaye aho atizeye.

Ati “ Umwana wanjye nahamuzanye meze nk’umujugunye ahantu hari ishyamba, ariko uko igihe cyashiraga naramusuraga, ndetse nkanabatungura, ariko naranyuzwe.”

Akomeza avuga ko abana babo babareze neza, uretse gutsinda neza ngo banamwigishirije umwana we imigenzo myiza irimo gusenga, ku buryo iyo amuhaye icyo kurya abanza agakora ku kimenyetso cy’umusaraba (asenga), nyamara ngo bigoye gushobora abana nkabo baba bari mu cyiciro cy’ubugimbi n’ubwangavu.

Uwitwa Nishimwe Justine avuga ko umwna we wari usoje icyiciro rusange ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali yatsinze bakamwohereza kuri iki kigo akahamujyana ariko ngo ntahishimire.

Ati “ Ririya shyamba bavugaga niryo, umuhungu wanjye mpamugejeje yararize avuga ko adashaka kuhiga kubera uko hari hameze. Ubu ndishimye yatsinze azajya no kwiga kaminuza kuko yagize amanota 34 kuri 60. Ndashimira ubuyobozi bwiza buhari.”

Uretse aba babyeyi n’abandi bari bafite abana bateye impundu z’urwanaga ubwo hasobanurwaga ko uwagize amanota make ari 20 kandi leta yarasohoye itangazo ko uwemerewe gusaba kwiga kaminuza mu myuga n’ubumenyingiro ari uwarangije ayisumbuye afite 16 kuri 60, bivuze ko abana babo uko ari 50 bemerewe kwiga kaminuza.

Mugisha urangije kuri iki kigo wahize atabishaka avuga ko yari agiye kwitesha umugisha wari uje umusanga mu gisa n’ishymba. Avuga amanota bayakesha ubufatanye bwabaranze nk’abantu bibonaga nk’abahuriye ku kigo batifuza kwigaho. Akomeza avuga ko rya shyamba ari bo barirwanyije bakora cyane, dore ko bakihagera ubuyobozi bwabashishikarije gukora cyane imirimo y’amaboko ngo babone radiyo na televiziyo kuko bitahabaga, ubu bakaba barabiguriwe.

Kwitabwaho n’abayobozi n’abarezi abihurizaho na Niyonsenga Olivier avuga ko abayobozi bababaye hafi igihe n’imburagihe ushatse gutana bakamuhana ubu bakaba babonye umusaruro wabyo.

Umuyobozi w’iri shuri Nshimiyimana Alexis watangiranye n’iri shuri abanyeshuri n’ababyeyi bataryishimira avuga ko ibanga bakoresheje ari umuhate wo kurerera u Rwanda abana bazarufasha kuruteza imbere, aho kurera mu buryo bushobora gutuma hari abaruteza ibibazo kuko batitaweho uko bikwiye.

Akomeza avuga ko bitari kugerwaho iyo badafatanya n’abana, ababyeyi ndetse n’inzego zitandukanye zirimo Kiliziya Gatolika nyir’ishuri ndetse na Leta iritera inkunga. Kugirango iri shuri rishobore gutera imbere ngo ubu bufatanye burakakenewe ndetse rikeneye n’inkunga z’ibikoresho.

Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Servilien yashimiye aba banyeshuri ku muhate bagaragaje mu masomo yabo abifuriza kuzagera kure ndetse harimo no ku Mana.

Ati “Uyu ni umunsi w’imbonekarimwe udasanzwe wo gusarura imbuto zeze kandi neza. Ni imfura zacu zadushumishije. Mwese mwaratsinze, turifuza ko muzakomeza kwera imbuto nziza aho muzajya.”

Akomeza ashimira umuyobozi w’iri shuri imbaraga yashyize mu miyoborere y’iki kigo kikaba gikoze aya mateka.

Saint Laurent TVET School ni ryashinzwe mu 2016 ritangirana abanyeshuri biga amashanyarazi. Ubu haje n’andi mashami 2 ariyo computer application na electrical and electronics.

Iri shuri ritangira ryigagamo abanyeshuri 66 barimo abahungu 32 n’abakobwa 32 biga ishamo ry’amashanyarazi mu mwaka wa kane, baje gusoza ari 50, abakobwa ari 27. Kuri ubu abagera kuri 15 babonye akazi mu nganda zitandukanye. Ubu rifite abanyeshuri 180.

Ntakirutimana Deus