Equateur yatsinze Qatar yakiriye igikombe cy’Isi

Igihugu cya Equateur cyatangiye imikino y’igikombe cy’Isi 2020 mu mupira w’amaguru gitsinda Qatar yakiriye iyo mikino.

Mu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, Equateur yatsinze Qatar ibitego bibiri ku busa. Ni ibitego byatsinzwe na rutahizamu Enner Valencia, umusore w’imyaka 33 ukinira Fenerbahce.

Ayandi makipe yo muri iryo tsinda arakina kuri uyu wa mbere, aho Senegal idafiye Sadio Mane ikina n’u Buholandi. Mu itsinda B  Iran irakina n’u Bwongereza, Amerika ikine na Pays de galles.

Mu bayobozi bitabiriye ibirori byo gufungura iyo mikino ku mugaragaro harimo Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Umunyamabanga mukuru wa Loni Guterres Antonio, umukuru wa Alijeriya Abdelmadjid Tebboune, uwa Misiri Abdel Fattah el-Sissi, uwa Senegali Macky Sall, n’uwa Palestina Mahmoud Abbas.

Ibishya byabayeho muri uwo mukino ni uko ari ubwa mbere igitego cya mbere mu gikombe cy’Isi gitsindwa kuri penaliti

Imikino izarangira tariki 18 Ukuboza.

ND