APR FC yatsinze US Monastir mu mikino nyafurika

Ikipe y’ingabo z’u Rwanda (APR FC) yatsinze US Monastir yo muri Tuniziya igitego kimwe ku busa (1-0) mu mikino y’ibanze y’ijonjora y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo(CAF Champions League).

Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 18, akoresheje umutwe, muri uyu mukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

https://www.facebook.com/459008007514275/posts/pfbid0jEbUcNzM1PhKhKnFNBxVSfwGyQ3yfRDSTKfGQrDD3hL4rz9FxvrrTSLaR5fHbLfXl/?app=fbl

Uko APR yatsinze

Igice cya mbere cyihariwe na APR FC , ariko mu gice cya kabiri haba impinduka aho Monastir yihariye umupira ariko ikagorwa no gutera mu izamu.

Umukino wenda kurangira US Monastir yinjije umupira mu izamu rya APR FC, umusifuzi wo ku ruhande ukomoka mu Burundi, avuga ko atari igitego ahubwo habayeho kurarira.

Kuri stade ya Huye

Ikipe zombi zizikiranura mu mukino wo kwishyura uzabera muri Ethiopia.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *