Nyaruguru: Umwarimu “wajyanye abangavu mu kabari” yirukanwe burundu
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru kirukanye burundu, umwarimu w’umugabo wigishaga mu kigo cy’amashuri.
Uwo mwarimu(tudatangaje amazina) wigishaga mu Rwunge rw’amashuri rwa Runyombyi I, yirukanwe azira kujyana abangavu batatu mu kabari.
Mu itangazo rimwirukana burundu mu kazi ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Murwanashyakana Emmanuel, rivuga ko ahawe igihano cyo kwirukanwa mu kazi burundu nkuko yabisabiwe n’akanama gashinzwe gukurikirana amasomo yo mu kazi.
Uyu mwarimu yirukanwe mu gihe yigeze gukurikiranwaho gukururana n’abandi banyeshuri, ikosa yasabiye imbabazi, ariko iri yakoze, rimwirukanishije burundu.
Byinshi kuri iki kibazo biri muri iyi baruwa