COVID-19 imaze guhitana 10 wiyica amazi, itagucura umwuka!-Prof Shyaka

Icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhitana abantu hirya no hino ku Isi, mu Rwanda ku munsi w’ejo cyahitanye babiri mu Rwanda biyongera ku bandi 8 cyari kimaze iminsi cyishe, bityo abitanwe nacyo mu Rwanda baba 10.

Nibwo bwa mbere hari hatangajwe abantu barenze umwe bahitanwe nacyo ku munsi umwe mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yongeye kwibutsa abantu ko batirinze iki cyorezo bagira ibyago, ni ubutumwa yatanze kuri twitter asa n’ukoresha imvugo ikunze gukoreshwa cyane n’urubyiruko.

Yagize ati ” Uyu munsi, COVID19 yahitanye abantu 2 . Nibwo bwa mbere mu Rwanda idutwaye abarenze 1, umunsi umwe! Ibi bigomba kugira icyo bibwira buri wese muri twe: kuyirinda, kuyirinda abacu, kuyirinda igihugu, NI UBU! Icyo ukora cyose, aho uri hose,
Wiyica amazi, itagucura umwuka!

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abishwe na COVID-19 kuri iyi nshuro ari abanyarwanda b’imyaka 45 na 55.

The Source Post yamenye ko umwe mu bahitanwe na COVID-19 kuri iyi nshuro ari uwitwa Rurangwa Felicie wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’imirenge itandukanye mu karere ka Nyabihu, irimo Kintobo, Rambura na Bigogwe mu gihe cy’imyaka isaga 10.

Abanduye iki cyorezo  bashya ni 37 barimo 28 bo mu mujyi wa Kigali (abahuye n’abanduye n’abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Rusizi:6, Rwamagana:1, Rubavu:1,Huye:1. Abakize ni 22.

Bityo abamaze kwandura bose ni 2,577. Abamaze gukira ni  1,683, abakirwaye ni 884, abamaze gupfa ni 10.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Muri iyi minsi abenshi mu bandura ni abo mu Mujyi wa Kigali, cyane ku bwandu bufite inkomoko mu masoko; iryo kwa Mutangana n’irya Nyarugenge, yamaze gufungwa kuri uyu wa kabiri. Leta igasaba abahacururizaga bose kujya kwipimisha.

Uretse i Kigali, iki cyorezo kimaze iminsi kigaragaza mu karere ka Rusizi, kamaze igihe mu kato. Kiragaragara kandi muri Rubavu na Huye ahamaze kugenda hagaragara abanti bake banduye.

Abaturarwanda bafite ubwoba ko abakoreraga mu masoko yafunzwe mu Mujyi wa Kigali bazakwirakwira mu gihugu bakanduza abandi maze kigakwira mu gihugu hose. Ubundi bwoba babufitiye ababa barahuye n’abacururiza aho baba barabanduje nabo bakagikwirakwiza hirya no hino.