Abenshi mu bamaze iminsi bandura COVID-19 bari kugaragara mu masoko

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije aratangaza ko abantu bamaze iminsi bagaragara ko banduye COVID-19 ari abari mu masoko.

Mu kiganiro cyabereye muri RBA cyavugaga ku ngamba nshya zo kwirinda COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, Dr Ngamije avuga ko abenshi mu bamaze iminsi bagaragara ko banduye ngo ari abari mu isoko ry’Umujyi wa Kigali(Nyarugenge) ndetse n’i Nyabugogo mu isoko ryo kwa Mutangana.

Imibare yo mu minsi ibiri igaragaza ko abasaga 130 nibo bagaragaye muri uyu mujyi mu minsi ibiri.

Yongeraho ko abandi bagaragaye ko banduye iyi ndwara harimo n’abo nu bigo bitandukanye barimo abo muri za minisiteri.

Dr Ngamije avuga ko ubwo bwandu buterwa no kudohoka ku ngamba zo kwirinda COVID-19.

Minisiteri y’ubuzima mu kwezi gushize ngo yari yabaye nk’itanga impuruza ko abagana mu masoko bagomba kwitonda, kuko ngo hari ubwandu bari basanze mubahakorera barimo n’abakarani.

Dr Ngamije avuga ko hari abameze nk’aho batumva ubukana bw’iyi ndwara bakayifata nk’itica.

Ku bijyanye n’ingamba, Dr Ngamije avuga ko bazakomeza kwigisha, gutanga umwanya ku banduye bagize ikibazo cyo kudakora mu minsi igeze kuri 20, ngo batange ubuhamya ku bushake igihombo bagize, uburwayi bwo mu mubiri, gucika intege, gukorora, umuriro n’ibindi kandi abitewe no gufata mu ntoki amafaranga yari kwakira ku ikoranabuhanga. Asaba buri wese kumenya uruhare rwe mu kurwanya icyo cyorezo.

Ibyo kudohoka kuri izi ngamba binemezwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, uvuga ko ubu bwandu buterwa n’imyumvire y’abantu, harimo abakorera ku jisho, ndetse n’abafasha abantu kwirinda iyi ndwara badohotse.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera avuga ko kuba hari abakomeje kwandura icyo yita City COVID-19, biterwa n’uko abantu badakomeje kwirinda.  Ati ” COVID-19 ntiyavuze ngo ndajya mu isoko rya Nyarugenge, igihe uvuye mu rugo utubahirije ingamba zo kwirinda COVID-19, urahura na City COVID-19″

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Madame Ignatienne Nyirarukundo avuga ko icyuho kikigaragara ku kuba ababa bari mu masoko bashaka gusabana, ababatwaza imizigo n’ibindi. Abwira abantu kwirinda iyi ndwara byaba ngombwa no guhana ngo ntibibujijwe. Anavuga ko aya masoko agiye gukora mu buryo bwihariye, ndetse na bimwe mu bihacururizwa bikaba byajyanwa mu nkengero z’Umujyi.

Umunyamakuru Mukamabano, Minisitiri Ngamije na Nyirarukundo muri studio za RBA

Inkuru turacyayikurikirana….

Loading