Musanze: Udafite igiceri cya 50 “ntatizwa” agapfukamunwa

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Abatuye mu Murenge wa Musanze mu karere ka Musanze bavuga ko hari bagenzi babo batizanya agapfukamunwa biciye mu kudukodesha iyo bashatse kujya aho badusabwa.

“Naratangaye mbonye muri Garuka [akagari] abantu baho bakodeshanya udupfukamunwa. Kugakodesha ni igiceri cya senkanti (cinquante)”. Ibi ni ibyemezwa n’umwe mu bayobozi bari bagiye gukorera muri aka kagari.

Uwitwa Habimana Joseph utuye muri ako kagari ati “Ikibazo gihari abaturage baha hari abo usanga badakunze kujya mu mujyi [wa Musanze] cyangwa ku isoko rya mbere[Mu murenge wa Musanze ahahoze isoko mu bihe byashize] ndetse no mu Kinigi, ubwo rero usanga bataraguze udupfukamunwa. Iyo agize impamvu imujyanayo mu buryo butunguranye, aragakodesha da!

Yungamo ati “Biterwa nuko yihuta, hari igihe atanga igiceri cya 50, yaba yihuta cyane akaguha 100 Frw. Hari n’igihe akubwira ngo ntiza mwana, ninza ndakugurira imbanda [ikiribwa kimeze nk’amandazi gikorwa mu ngano kigura hagati y’amafaranga 100 na 200 Frw).”

Uwitwa Ntakirutimana ukunze kujya muri ako kagari gukusanyayo amata, avuga ko ibyo gukodesha aho gapfukamunwa ari ibintu akunze kubona. “Ati Ni mu gihe baba bagiye mu Mujyi[wa Musanze], mu Kinigi n’ahandi bagenzura ko ukambaye. Kuko ntiwagera muri gare ya Kinigi utakambaye, baragufunga, ubwo rero ugiyeyo iyo atagafite aragakodesha.”

Abaturage bahuriza ahitwa Kanyaminaba no ku Madebe ko ariho usanga abadukodeshanya. Bavuga ko impamvu yo gukodeshanya aka gapfukamunwa ngo biterwa nuko hari ingo zidafite ubushobozi bwo kukagura, zimwe zivuga ko igiciro cyako kiri hejuru.

Umwe muri bo agira ati “Ntabwo waba wakoreye 500 Frw kandi ugomba kuyahahiramo abana batatu cyangwa bane ngo usagureho ayo kugura agapfukamunwa. Usanga hari abatadufite, birumvikana ko atajya aho basaba ko uhinjira ari uko ukambaye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze,  ako gace gaherereyemo bwemeza ko ari ubwa mbere bwumvise ibyo bikorwa, ariko ngo bugiye kubikurikirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Bwana Dushimire Jean agira ati “Ni ubwa mbere tubyumvise, ariko ntabwo byemewe kuko byatuma abantu banduzanya hari uramutse urwaye. Tugiye kubikurikirana, tuganirize abaturage.”

Mu kiganiro, ishusho y’umunsi cyatambutse kuri televiziyo yu Rwanda tariki 20 Mata 2020, Umuyobozi w’ikigo cyu Rwanda cy’ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko agapfukamunwa kambarwa n’umuntu umwe kandi ntigahererekanywe.

Ubwo leta yatangazaga ibyo gushyira hanze udupfukamunwa ku giciro cyoroheye abaturage, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga imiti n’ibiribwa (FDA), Dr Karangwa Charles yavuze ko agapfukamunwa kambarwa n’umuntu umwe, kandi kadatizanywa, ni muri urwo rwego ngo hakorwa udukwiriye abaturage.

Inganda zakoze utu dupfukamunwa zikunze gutaka ko hari utukiri mu bubiko bwazo twabuze abakiliya.

Muri Kanyaminaba ahavugwa gukodeshanya agapfukamunwa