Col Nizeyimana wahoze muri FDLR yishyikirije ingabo za Congo zamushakishaga

Col Evariste Nizeyimana, wahoze ari mu bayobozi ba FDLR yishyize mu maboko y’ingabo za Congo ku wa kane w’icyumweru gishize  mu gace ka Lubero, ari kumwe n’abagize uyu mutwe.

Aya makuru yageze kuri Radio Oavuye mu gisirikare cya Congo, ko uyu musirikare bitaga « Rugamba bazima » (bisobanuye uhamba  abakiri bazima) afungiye mu kigo gikorerwamo n’ubugenzacyaha bw’ingabo za Congo, i Goma.

Ubutabera bwa Congo bumurega ibyaha byinshi birimo ibyatumye abasivili bimuka mu bice bya Miliki, Rusamambo na Bukumbirwa byo muri Lubero.

Muri Werurwe 2015,sosiyete sivile i Lubero yasohoye itangazo rirega Col Nizeyimana gukora ibyaha bikomeye ibyakorewe abasivili.

Kugeza ubu , Vital Muhizerwa, wari mugenzi wa Col Nizeyimana wishyize mu biganza bya Monusco yamucyuye mu Rwanda. Gusa ngo Muhizwerwa ntabwo yashakishwaga n’ingabo za Congo, ku rutonde zakoze rw’abashakishwa kubera ibyaha bikomeye barimo Col Nizeyimana.

Ku ifoto hejuru: Abarwanyi ba FDLR mu ishyamba rya Pinga muri Congo

Ntakirutimana Deus