Akarere ka Burera kabonye umuyobozi mushya

Madame UWANYIRIGIRA Marie Chantal wari usanzwe ukora mu ishami ry’uburezi mu karere ka Burera yatorewe kukabera umuyobozi.

Uyu wari umukozi w’Akarere ka Burera ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’amasomero yatowe ku majwi 155 kuri 204 y’abagize inteko itora. Yahatanaga na Niwewanjye Yvette wagize 49 kuri 204.

Asimbuye kuri uyu mwanya Uwambajemariya Florence na we wari waratorewe kukayobora avuye ku buyobozi bwungirije bwako. Uwambajemariya na we yari yarasimbuye Sembagare Samuel.

Uwambajemariya yagizwe Gitifu w’Intara y’i Burengerazuba.

Muri aka karere hatowe kandi na Perezida wa Njyanama Bwana Izamuhaye Jean Claude ukora muri RAB wasimbuye Dr Habineza Faustin wabaye senateri.

Mu kiganiro aherutse kugirana na The Source Post yavuze ko aka karere gakomeje guharanira uburezi bw’abana b’abanyarwanda, ariko binajyana no kujijura abagatuye, hashingwa amasomero abafasha kubajijura.

Ntakirutimana Deus