Inteko ya Uganda irasaba guverinoma kuburira abaturage ku kujya mu Rwanda

Inteko ishinga amategeko ya Uganda yasabye guverinoma kuburira abaturage ba Uganda bashaka kujya mu Rwanda ivuga ko bahohoterwa bakanicwa.

Mu mirimo y’inteko yateranye ejo kuwa kabiri Madamu Rebecca Kadaga utegeka iyi nteko yavuze ko hari impungenge ku baturage ba Uganda bajya mu Rwanda muri iki gihe hari ibibazo hagati y’ubutegetsi bwombi nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda.

Umudepite uhagarariye agace ka Kira witwa Ibrahim Semujju Nganda nawe yavuze ko hari abaturage ba Uganda baraswa n’inzego z’umutekano mu Rwanda, asaba ko Leta yababuza kuza mu Rwanda. Yasabye uwari uhagarariye Guverinoma mu Nteko witwa Ruth Nankabirwa  kujya kuyigira inama yo gusohora itangazo ribuza abaturage kujya mu Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko abaraswa ari abinjiza ibiyobyabwenge, magendu kandi bakarwanya abashinzwe umutekano.

Kuwa gatandatu umuturage wa Uganda witwa Teojen Ndagijimana yishwe arasiwe mu Rwanda hafi y’umupaka na Uganda.

Uyu yari abaye umuturage wa kane w’iki gihugu urasiwe mu Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko uyu – kimwe n’aba mbere – yakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe kandi agashaka kurwanya inzego z’umutekano.

Mu nteko ya Uganda, abadepite binubiye ubwo bwicanyi ndetse no kuba umupaka wa Gatuna – umupaka wakoreshwaga cyane hagati y’ibi bihugu – ukomeje gufungwa ku ruhande rw’u Rwanda.

Kuri ibi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta yabwiye ikinyamakuru Umuseke cyo mu Rwanda ko inteko ya Uganda yari ikwiye kugira inama guverinoma igasaba abaturage gukora ibikwiye.

Ibyo avuga ko ari; kwirinda ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe, kureka gucuruza ibiyobyabwenge no kutarwanya abashinzwe umutekano mu gihe bari mu kazi kabo ndetse no kunyura mu nzira no ku mipaka yemewe mu gihe bagiye mu mahanga(mu Rwanda cyangwa ahandi),

Dr Biruta yavuze ko hari abaraswa bari gukora biriya byose byanditswe haruguru.

Ati: “ Abenshi baraswa bari gukora ibi byose icyarimwe.”

Mu kwezi kwa munani umwaka ushize ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bahuriye i Luanda muri Angola
Kuva mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize, ubutegetsi bw’u Rwanda ‘bwaburiye’ abaturage ku kujya muri Uganda, ibi byaje kuba nk’itegeko kuko Abanyarwanda bakoresha inzira y’ubutaka batemererwa kujya muri Uganda.

Mu kwezi kwa munani umwaka ushize ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bahuriye i Luanda muri Angola basinya amasezerano yo kurangiza ibibazo hagati y’impande zombi.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ubwa Uganda gufunga no gukorera iyicarubozo bamwe mu baturage b’Abanyarwanda muri Uganda ndetse no gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu gihe Uganda ishinja u Rwanda kwivanga mu nzego z’ubutegetsi bw’iki gihugu hamwe n’ubutasi ku butaka bwa Uganda.

Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gusaba abaturage b’u Rwanda kutajya muri Uganda, bityo abanyarwanda ntibongera gufata inzira iberekeza muri iki gihugu.

Hashize iminsi hari ibiganiro n’ibikorwa biganisha ku gukemura ibyo bibazo gusa igihe ibibazo hagati y’ubutegetsi bwombi – bigira ingaruka zikomeye ku baturage – bizarangirira ntabwo kizwi.

Src :BBC