Izina Mukantaganzwa ryamamaye muri Gacaca rigarutse muri politiki y’u Rwanda
Mukantaganzwa Domitilla, wabaye umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko Gacaca agarutse mu ruhando rwa politiki y’u Rwanda aho yagizwe Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko.
Uyu mugore usanga abantu benshi bazi kubera uruhare urwego yari ayoboye rwagize uruhare rudashidikanywaho n’abanyarwanda n’abanyamahanga mu guca imanza za gacaca ziganisha ku kunga abanyarwanda yagizwe umuyobozi wa komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko.
Ni mu gihe ubwo yavaga ku buyobozi bw’izi nkiko gacaca, yabaye nk’utakivugwa cyane muri politiki, ahubwo ukumva abakurikiranyweho ibyaha bya jenoside bavugaga ko bagejeje ibibazo byabo kuri Mukantaganzwa biciye mu kumwandikira. Nyuma yaho yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside, ntiyongera kumvikana ukundi mu ruhando rwa politiki y’u Rwanda.
Muri politiki Mukantaganzwa yafatwaga nk’Umugore w’icyuma “Femme de Fer” kugeza ubwo hari n’abamwitaga “Madamu Gacaca”. Ntiyavugirwagamo, kandi yabaga afite igisubizo ku kibazo cyose kijyanye n’inshingano ze, n’amadosiye ya Gacaca akomeye yose yabaga ayazi mu mutwe.
Imirimo y’izi nkiko yasoje tariki ya 18 Kamena 2012. Zageze kuri byinshi, hacibwa n’imanza zisaga miliyoni ebyiri.
Jenoside yabaye mu Rwanda yeteje ibibazo byinshi cyane, harimo n’iby’ubutabera, dore ko imanza zagombaga gucibwa zari gufata imyaka isaga 110 iyo zicibwa n’inkiko zisanzwe.
Nyuma yo kubona ikibazo cyari mu rwego rw’ubutabera aho imyaka itanu nyuma ya Jenoside hari hamaze gucibwa imanza 6000 mu gihe izindi 120.000 zari zitaracibwa, hatekerejwe uburyo bw’Inkiko Gacaca.
Inkiko Gacaca zashyizweho n’itegeko ngenga n° 40/2000 ryo ku wa 26/01/2001 risimburwa n’itegeko ngenga nº 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 zigamije gufasha kumenya ukuri kubyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwihutisha imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, guca umuco wo kudahana, gufasha Abanyarwanda kugera k’ubumwe n ’ ubwiyunge hakoreshejwe ubutabera bwunga no kugaragaza ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo mu kwicyemurira bibazo. Icyo gihe Inkiko Gacaca zagizwe rimwe mu mashami yari agize Urukiko rw’Ikirenga.
Abanyarwanda benshi babonye inkiko Gacaca nk’imwe mu nkingi z’ubumwe, ubwiyunge n’iterambere ry’Abanyarwanda.
Gacaca yakoresheje amafaranga agera kuri miliyari 29 z’amanyarwanda.
Perezida Kagame yavuze ku Nkiko Gacaca yagize ati“Tuzi agaciro n’umumaro by’inkiko gacaca. Ibyo izi nkiko zagezeho birenze ibyo buri wese yatekereza. Inkiko Gacaca zafashije mu gutanga ubutabera no kunga Abanyarwanda. Izi nkiko ni igihamya cy’ubushobozi twifitemo bwo kwikemurira ibibazo bamwe bakeka ko bidashoboka.”
Ntakirutimana Deus